Diamond yasabye abakunzi be kutajya bita kuby’abakobwa bakundanye cyangwa abagore yabyaranye nabo kuko ngo bamaze kuba benshi bishobora kubacanga ati”Mujye mwirebera umuziki kuko niwo watumye mu menya.”

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Naseeb Abdul Juma Issack, umaze kwamamara mu muziki nka Diamond Platnumz, yasabye abakunzi be kutajya bita kuby’abakobwa yakundanye nabo cyangwa abagore babyaranye.

Diamond w’imyaka 32 y’amavuko ni umwe mubahanzi bakunze kuvugwa cyane kubijyanye n’abagore ndetse n’abakobwa bakundana nawe kuko ntawe bakundana ngo barambane.

Diamond Platnumz, yasabye abakunzi be kutajya bita kuby’abakobwa yakundanye nabo cyangwa abagore babyaranye.

Diamond yakundanye n’abagore bane bazwi banavuzwe cyane mu itangazamakuru barimo, Wema Sepetu, Zari, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna, aba bose nubwo nabo ari ibyamamare ariko ntabwo yigeze arongora n’umwe muri bo.

Mu kiganiro Diamond yagiranye n’ikinyamakuru Sqoop Magazine, yavuzeko icyo ashyira imbere cyane ari umuziki we ndetse no guha abakunzi be ibintu byiza kandi bishya bityo abasaba kutajya bita kuby’abakobwa yakundanye nabo cyangwa abo yabyaranye nabo.

Diamond yagize ati “Umuziki wanjye niwo nitaho kuruta abo bagore n’abakobwa twabyaranye, icyo nakwisabira abakunzi banjye ni ukujya bita kubikorwa byanjye by’umuziki bakareka kwita kuri abo bagore kuko akenshi ibyabo biba byaranarangiye”

Uyu muhanzi aseka cyane yakomeje agira ati“erega ntimukajye mubitaho cyane bamaze no kuba benshi bishobora kubacanga.”

Diamond umaze kubyara abana bane yatangaje ko ari ingaragu umwaka ushize nyuma yo gutandukana na Tanasha Donna muri Werurwe 2020.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi, ntasiba kwandikwa mu binyamakuru bavuga abakobwa binjiye murukundo nawe gusa kubwe ntawe aragaragaza nkuko yagiye abyerekana kubo yakundanye nabo mbere.

Diamond umaze kubyara abana bane yatangaje ko ari ingaragu umwaka ushize nyuma yo gutandukana na Tanasha Donna muri Werurwe 2020.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO