Diamond yinjiye muri Studio gukorana indirimbo na Wiz Khalifa uhorana urumogi mu ntoki, abo muri Tanzania bati abanze akwigishe kunywa urumogi(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania, yinjiye muri studio aho avugako yatangiye umushinga w’indirimbo azahuriramo na Cameron Jibril Thomaz, umaze kwamamara nka Wiz Khalifa.

Diamond amaze iminsi ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yagiyeyo yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya BET Award bihabwa abahanzi bakoze neza kurusha abandi bo muri Amerika.

Diamond na Wiz Khalifa bari muri studio

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania, aracyari muri Amerika aho ari gukora indirimbo zizagaragara kuri album ye ya kabiri, murugendo Diamond ari kugirira muri Amerika, amaze guhura n’ibyamamare bitandukanye harimo,  Busta Rhymes, Swae Lee na Swizz Beat bamufashije gukora indirimbo ari gutunganya.

Muri uru rugendo, Diamond yagaragaje ko yahuje imbaraga na Wiz Khalifa aho binjiye muri Studio bakorana indirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba.

Mu mafoto Diamond yagaragaye arikumwe na Wiz Khalifa, Wiz uzwiho gukunda itabi ry’urumogi ndetse akaba anarwamamaza cyane, naho yari afashe ibure mu ntoki.

Aya mafoto ya Diamond na Wiz afashe urumogi yavugishije benshi mu bakunzi ba Diamond, nuko basabaga Wiz ko yabanza akigisha Diamond nawe kujya asoma kurumogi nawe akajya muri meditasiyo ngo byabafasha kuryoshya iyi ndirimbo.

Wiz Khalifa ntajya atana n’itabi ry’urumogi muntoki

Indiirimbo Diamond agiye gukorana na Wiz Khalifa, ntabwo ariyo ndirimbo yambere uyu muhanzi wo muri Tanzania azaba akoranye n’umuhanzi uri mubagezweho muri Amerika, muri 2017, Diamond yakoranye na NE-Yo iyo bise “Marry me” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 51 kurubuga rwa youtube.

Diamond yanakoranye indirimbo na Ricky Ross bise Waka, arongera akorana na Omario iyo bise “African Beauty'” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 61 kurubuga rwa youtube ndetse hari niyo yakoranya Alicia Keyz igaragara kuri album yuyu mugore ukunzwe cyane ku isi.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO