Dj Brianne wahoze ari mayibobo, yasangiye Pasika n’abana yakuye mu mumuhanda, arashaka kubasubiza mu ishuri kuko azi akababaro mayiboro zihura nazo(Amafoto)

Dj Brianne umwe mubategarugori bamaze kwamamara cyane hano mu Rwanda kubera umwuga wo kuvanga imiziki, yasangiye Pasika n’abana, avugako yakuye mu muhanda bahoze batagira aho baba.

Brianne uri mubakunzwe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, avugako icyamuteye gutumira aba bana bagasangira ari uko asanzwe azi ubu babare aba bana bahura nabwo ku muhanda kuko nawe yabaye mayibobo imyaka igera kuri ibiri adafite aho aba arara kumuhanda.

Dj Brianne wahoze ari mayibobo, yasangiye Pasika n’abana yakuye mu mumuhanda, arashaka kubasubiza mu ishuri kuko azi akababaro mayiboro zihura nazo

Briane, avugako ubuzima yanyuzemo bushaririye bwatumye, agira igitekerezo cyo gufasha abana baba mu muhanda, kuri ubu akaba amaze gukura mu muhanda abana bagera kuri 24, bamwe akabasubiza mu muryango yabo akaba ariho ajya abafashiriza nubwo ubushobozi bukiri buke kuri we.

Mu kiganiro, Dj Brianne yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com yagize ati “Nifuje gusangira Pasika n’abana navanye mu muhanda ndetse harimo nabo twabanye, ubuzima bw’umuhanda nzi uko buryana, niyompamvu nabazanye iwanjye ngo dusangire kuri bike mfite”

Brianne yakomeje avugako mu bana 24 amaze gukura mu muhanda 10 aribo babashije gusubira ku ishuri.

Yagize ati“Ubushobozi buracyari bukeya abamaze gusubira mu ishuri ni 10, abandi turacyashaka ubushobozi”

Dj Brianne ahamyako nubwo afasha aba bana nawe ntabushobozi buhagije afite akaba akeneye abamufasha bakajya bamukorera mungata.

Dj Brianne ahamyako nubwo afasha aba bana nawe ntabushobozi buhagije afite akaba akeneye abamufasha bakajya bamukorera mungata.

Brianne, amaze kumenyekana hano mu Rwanda kubera gucuranga mu birori bitandukanye akaba ari nabyo akuramo amafaranga amutunga akanayafashisha aba bana bo ku muhanda, mu minsi ishize yafunguye iduka ricuruza inzoga z’ama Liquer, akaba yaratangije na Foundation yise “Brianne Foundation”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE