Umugabo umaze kumenyerwa mukuvanga imiziki hano mu Rwanda, Karuranga Virgile wamamaye nka Dj Miller, yibarutse umwana w’imfura nyuma y’amezi agera kuri Ane akoze ubukwe na Hope Nigihozo.

Murwego rwo guha ikaze iyi mfura yabo, Dj Miller yagize ati “Ikaze mwana wacu….So aragukunda Shani”

Dj Miller avugako yamenyanye na Nigihozo muri 2013, bahuriye muri Resitora kuva icyoghe batangira gukundana.
Muri Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.
Dj Miller na Nigihozo Hope bakoze ubukwe tariki 28 Kamena 2019 bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook