Search

Dj Pius yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali( Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Igitaramo cya DJ Pius cyo kumurika umuzingo we yise “ Iwacu” cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 03 Kanama2018, cyitabirwa n’umubare munini w’abasore n’inkumi ndetse n’urubyiruko rw’abanyeshuri rwari rwaje gutaramana n’uyu muhanzi ndetse n’abandi bahanzi batandukanye.

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya Saatatu zijoro, aho umuhanzi Jack B, yabimburiye abandi bose gususrutsa abitabiriye iki gitaramo, ndetse uyu muhanzi akaba yagerageje kuririmba indirimbo ze zitandukanye agenda afatanya kuririmba n’abakunzi be bagiye bafata indirimbo ze mu mutwe.

Iki gitaramo cyari kiyobowe n’umushyushyarugamba umenyerewe mu bikorwa byo gususurutsa abantu mu bitaramo byo gusatsa Nkusi Arthur wamamaye ku izina rya Rutura, akaba nawe yatangiye asususrutsa abantu yifashishije umwihariko w’amagambo ye yo gusetsa.

Nyuma ya Jack B, ahagana Ku isaha ya saa 9:30 hakurikiyeho umuhanzi Babou ukubutse hanze y’ u Rwanda aho yari yaje gushyigikira umuhanzi Dj Pius umwana ukiri muto nawe wagaragaje ko afite imbaraga muri muzika ye .

Ku isaha ya saa 10:25 hakurikiyeho umuhanzikazi Jody Phibi umwe mu bahanzikazi bagaragaje imiririmbire idasanzwe mu buryo bw’imbona nkubone mu majwi ayunguruye ku buryo wabonaga ko yiteguye iki gitaramo mu buryo muhagije .
Nyuma ya Jody umuhanzi Jules Sentore ku isaha ya saa 10:45 mu ndirimbo ze ziganjemo umuco nyarwanda ndetse n’imbyino z’inyarwanda aho bamwe mu bari mu ihema rya Camp Kigali bishimiye zimwe mu ndirimbo ze zirimo Warakoze Manandetse banamufasha kuyibyina.

Umuhanzi DJ Pius wari umushitsi mukuru muri iki gitaramo yageze ku rubyiniro ku isaha ya saa 11:00,yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri alubum ye igizwe n’indirimbo 18 aho muzo yaririmbye harimo iyo yitiriye alubum ye Iwacu .

Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo zatunguye benshi aho zagarutse ku muco w’abanyarwanda ndetse na Uganda, ibi  byaryoheye benshi ubwo uyu muhanzi yazanye ababyinnyi ba babyina Amagande-Aimbyino z’umuco zo muri Uganda.

Nyuma ya Pius yakurikiwe n’umuhanzi Uncle Austin ku isaha ya saa 11:50 mu ndirimbo ye ikunzwe ndetse yahagurukije abari baje kwihera ijisho igitaramo yise Everything yafatanyije na Meddy ndetse anaririmba indirimbo ye yise Ndagukunda nzapfa ejo indirimbo yibutsaga bamwe amateka y’urukundo,

Nyuma ye hakurikiyeho umuhanzi Bruce Melody nawe wazanye imbaraga zidasanzwe aho yatangiriye ku ndirimbo ye ikunzwe yitwa Ntakibazo , nyuma akurikizaho iyo yise Ikinya imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane umwaka ushyize.

Nyuma ya Bruce Melody ahagana ku isaha ya 12;18,abahanzikazi Charly na Nina bari bakubutse mu bitaramo Uganda aho baririmbye mu buryo bw’umwimerere zimwe mu ndirimbo zabo zirimo Indoro , Zahabu , I Do b’izindi zitandukanye.

Nyuma y’aba bakobwa Big Fizzo yahise aza kurubyiniro nawe agaragaza ko ari umuhanzi w’inararibonye aririmba indirimbo ze zitandukanye harimo Ndakumusinze, Konzi n’izindi.

Ku isaha ya 12:30 nibwo hakurikiyeho umwanya wo kwakira bamwe mu bahanzi bakubutse hanze y’igihugu aho ku ikubitira habanjeho umuhanzi Pallaso mu ndirimbo ze zirimo Amaso ndetse aheraho asaba umuhanzi Weasel Manizo wo muri GoodLife ko yaza bagafatanya kuririmba iyo Magnetic.

Nyuma ya Pallaso Weasel yagumye ku rubyiniro akomeza aririmba indirimbo zitandukanye yakoze ari kumwe na Radio nka: Lwaki Ondumya , Breath Away n’izindi zatumye abantu bakumbura Radio bidasanzwe.

Ku mwisho w’iki gitaramo nibwo umuhanzi Jose Chameleon yageze ku rubyiniro hari ku isaha ya saa saba mu gicuku, uyu muhanzi yaririmbye mu buryo bwa Live zimwe mu ndirimbo ze zagacishijeho harimo: Kipepewo , Valu Valu , Mateka n’izindi.

DJ Pius yataramanye n’abakunzi be mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshay yse “Iwacu”

Yagaragajemo umuco gakondo w’u Rwanda na Uganda

Pallaso yagaragaje imbaraga zidasanzwe

Ibyishimo byari byose kubitabiriye

Uncle Austin yashimishije benshi

Jules Sentore mu ndirimboze zuje umuco wa Kinyarwanda

Neptune Band niyo yafashaga abahanzi

Charly na Nina baririmbye bavuye Uganda

Jody yataramiye abantu karahava

Jach B niwe wabimburiyr abandi bose ku rubyiniro

Bruce Melody yaririmbanye n’abitabiriye Ikinya

Babou wari uvuye i Burayi nawe yaririmbye muri iki gitaramo

Jose Chameleon Mayanja niwe wageze kurubyiniro nyuma y’abandi bose

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.