Search

DJ Pius yamuritse indirimbo yakoranye na Lady Jaydee yiteze ko izamufungurira amayira ku isoko ryo muri Tanzania-VIDEO

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo DJ Pius yamurikiye itangazamakuru indirimbo nshya yise ‘Manawe’ yakoranye na Lady Jaydee uri mu bubashywe muri muzika ya Tanzania.

Dj Pius ngo yizeye ko iyi ndirimbo ‘Manawe’ izatuma yinjira neza ku isoko rya muzika yo muri Tanzania.

Dj Pius yamuritse iyi ndirimbo nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ahitwa Wakanda Villa ku Kabeza, aho yavuze ko yahisemo gukorana na Lady Jaydee kuko ari umwe mu bahanzikazi beza abonamo ubuhanga.

Dj Pius yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ‘Manawe’ yizeye ko izamufasha kwinjira ku isoko rya muzika muri Tanzania nk’uko iyitwa ‘Agatako’ yabimukoreye akamenyekana cyane muri Uganda.

‘MANAWE’ n’indirimbo y’urukundo yumvikanamo amarangamutima y’umusore utwawe umutima n’ubwiza bw’inkumi bahuye bwa mbere. Muri iyi ndirimbo Lady Jaydee yumvikana aririmba Ikinyarwanda.

Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu Rwanda na Iyizo Pro wakoze n’izindi nyinshi mu ndirimbo za Dj Pius, naho amashusho akorwa na Meddy Saleh.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru hana murikiwemo ihuriro ryiswe “1K Entertainment” ryashinzwe na Dj Pius ndetse na Dj Focus.

1K Entertainment ihuriwemo n’aba Djs batandukanye bakora mu tubyiniro no mu birori bitandukanye, aba MC ndetse n’abahanzi.

Nubwo irihuriro ryamuritswe ku mugaragaro muri iki kiganiro ariko ngo rayri risanzwe rikora, kugeza ubu rikaba ribarizwamo aba Djs 13 n’abahanzi babiri aribo Dj Pius na Amalone n’umu MC umwe ariko n’abandi babyifuza ntabwo bahejwe.

Rwema uhagarariye Kiwundo Entertainment yari yaje gushyigikira Dj Pius na 1Entertainment.

Bamwe mu banayamakuru bari bitabiriye iki kiganiro.

REBA HANO IYI NDIRIMBO ‘Manawe’ ya Dj Pius na Lady Jaydee. 

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.