DJ Toxxyk yakoze ubukwe n’umukonwa baherutse kubyarana

Ntwali Arnold wamenyekanye nka DJ Toxxyk yakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 na Tala Ndekezi.

Ni nyuma y’igihe kinini aba bombi bamaze bakundana bakaba basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu bibarutse muri Nzeri 2020 witwa Ayden.

DJ Toxxyk yakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 na Tala Ndekezi.

Ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa imbere y’imiryango.

Dj Toxxyk ni umwe mu bavanga umuziki mu Rwanda bazwi akaba abarizwa mu itsinda rya Dream team DJs hamwe na Dj Julz ndetse na DJ Marnaud ryatangijwe na Karurangwa Virgile wamenyekanye nka Dj Miller witabye Imana tariki 5 Mata 2020.

Dj Toxxyk ni umwe mu bavanga umuziki mu Rwanda bazwi akaba abarizwa mu itsinda rya Dream team DJs

Ibi birori bibaye nyuma yo gushyira hanze album ya Dj Miller yitwa Shani nyuma y’amezi umunani apfuye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE