Search

Dore amakosa 12 yagaragaye murubanza rwa Yesu maze arinda yicwa ari inzirakarengane.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Yesu yapfuye kubwo kwitangira abari mu Isi kungirango uzamwizera wese atazarimbuka ahubwo azahabwe ubugingo buhoraho , gusa abo yaje aje gucungura nibo ubwabo bamwibambiye kumusaraba , bamwica urwagashinyaguro, ndetse abenshi banze no kwizerako ari umwana w’Imana.

Graded_TB_Day06B_040212_CC_D3S4296 - Jesus (Diogo Morgado) undergoes a brutal trial.

Murubanza rwe ,ashinjwa ibyaha bidahari ,hagaragayemo amakosa menshi kuko yaburanishwaga n’abo twakwita abanzi be maze birihutishwa ngo yicwe ntakabuza gusa yaje kwerekana ko ari umwana w’Imana koko ubwo yapfaga nyuma y’iminsi itatu akazuka. Dore ayo makosa.

1.Gufatwa hadakurikijwe amategeko .

Mu baje gufata Yesu nijoro hari harimo abafarisayo n’abatambyi kandi bari mu bagombaga kumucira urubanza, ikindi kandi nta rupapuro rw’ibyaha rumuhagarika rwari ruhari ( sans mandat d’arrêt ni accusation formelle d’un quelconque crime) ibintu bitari byemewe mu mategeko yabo nk’uko bigaragara mu gitabo “Criminal Jurisprudence of the Ancient Hebrews” cyanditswe na Mendelsohn Page 274 .

2.Ibazwa rye (preliminary interrogatory) k’umutambyi . Ana (Yohana18;12-14,19-23) ryatangiye hakiri nijoro.

Ibi nabyo ntibyari byemewe n’amategeko y’Abayuda (Reba ibitabo cya “Jesus devant Caïphe et Pilate” cyanditswe na Dupin; “Institutions de Moïse” cyanditswe na Salvador page 365-366; “Jesus Before the Sanhedrin” page 109 cyanditswe na Lemann .

3.Abagize inama y’urukiko (Sanhedrin) ni bo bamushinjaga, bigaragara ko ku ikubitiro nta batangabuhamya bari bahamagajwe.

Ibi nabyo ntibyari byemewe mu mategeko yabo. (Reba “Life and Time of Jesus the Messiah” Vol. P 309 cya Edersheim; na “The trial of Jesus Christ” P 41 cyanditswe na Innès) .

4.Urubanza mu mizi rwatangiye mbere yo kurasa kw’izuba cyangwa se hakiri nijoro,

kandi ntibyari byemewe kuko byagombaga kuba izuba riva cyangwa se bwakeye (Mendelsohn page 112; Maimonides & Mischna dans Sanhedrin III-IV) .

5.Nta rubanza rurebana n’ibyaha (criminal) rwagombaga kuba umunsi umwe mbere y’isabato cyangwa mbere y’undi munsi mukuru mutagatifu (la veille du sabbat ou d’un autre jour saint). Reba Page 61 mu gitabo Sanhedrin IV cyanditswe na Mischna. Nyamara aha si ko byagenze. .

6.Nta rubanza rurimo igihano cy’urupfu rwagombaga kurangira mu munsi umwe Ukurikije amategeko y’Abayahudi icyo gihe.

Ibi byari mu rwego rwo guha umwanya uhagije abatangabuhamya bashinjura mbere yo gutanga icyo gihano kiruta ibindi (Mischna, Sanhedrin IV,1). Ibi si ko byagenze mu rubanza rwa Yesu. .

7.Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye gusa ku byo avuze ko ari Kristo Umwana w’Imana (Matayo 26:62-64).

Nk’uko Umufilozofe w’Umuyahudi yabivuze “Ubuhamya bw’ushinjwa gusa (nyirubwite: aha ni Yesu) ntibwari buhagije ngo bushingirweho mu rubanza, keretse gusa bumaze gusuzumanwana ubushishozi, bugasesengurwa bihagije kandi bukemezwa n’abandi batangabuhamya nibura babiri” (Mendelsohn, “Criminal Jurisprudence of the Ancient Hebrews ” page 133). Ibi nabyo ntibyakozwe. .

8.Nta mwanya wahawe abamushinjura cyangwa ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kubyo aregwa nk’uko bisabwa mu (Gutegeka kwa Kabiri 13: 14) .

9.Mu rubanza rwa Yesu nta mucamanza n’umwe wari ku ruhande rwe . Ibi ntibyari byemewe mu manza ziri criminal kuko byafatwaga nk’ubugambanyi.

Abanzi be rero bakoresheje uko bashoboye bakora inama y’urukiko nijoro abari ku mushyigikira badahari. Reba uko Luka yanditse kuri Yozefu wo mw’Arimatiya (Luka 23:50) na Nikodemu nabo bagombaga kuza mu nama. Ubusanzwe ibyemezo by’urukiko byashingirwaga ku gutora kw’abacamanza hakabanza gutora abakuze mu myaka, ariko mu manza criminal habanzaga abato kugira ngo ibitekerezo by’abakuru bitaganza iby’abato! (“Criminal Code of the Jews”, Benny Page 73-74). . Na none kandi umutambyi mukuru yashishimuye imyenda ye (Mariko 26:65, Matayo 26:65) kandi bitemewe. Reba Abarewi 21: 10 .

10.Igihano cy’urukiko cyatangiwe bwa mbere mu rugo bwite rw’umutambyi mukuru (Luka 22:54) aho gutangirwa mu nzu y’urukiko cyangwa Cour de Justice (Bab.Talmud,” Abodag Tarath of “Of Idolatry” chap 1 no.8) .

11.Abenshi mu bari bagize inama y’abacamanza ntibari bari bafite ubunararibonye kuri uwo murimo.

Bamwe muri bo bavugwa na Bibiliya ndetse n’umunyamateka Josèphene ni nka: Caïphe, Eléazar, Jonathan, Théophile, Mathias, Ismaël, Simon, Jean, Alexandre, Ananias; bari barashyizweho na bene wabo ndetse abandi bagatanga ruswa kugira ngo bajye muri iyo myanya!, bityo ibyemezo byabo bigakemangwa cyane.

12.Ikindi kandi nta nshuti cyangwa umwanzi umubyeyi,cyangwa mwene wabo w’ushinjwa wagombaga kujya mu baca urubanza ( Benny; “Criminal Code of the Jews” page 37).

Nyamara abenshi (niba atari bose) mu bacamanza bari abanzi beruye ba Yesu kuko

Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook kanda hano, kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

Emmy Son Bakunda

Comments

comments




One thought on “Dore amakosa 12 yagaragaye murubanza rwa Yesu maze arinda yicwa ari inzirakarengane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.