Search

Dore bimwe mu bimenyetso wareberaho ko umukobwa mukundana atakikwiyumvamo

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Abagabo bakunze gukora amakosa yo kutamenya igihe umukobwa bakundana yamaze kubarambirwa ndetse yifuza kuva mu rukundo. Nyamara haba hari ibimenyetso bibigaragaza.

Ikintu cya mbere buri mugabo wese akwiye kumenya ni uko iyo umukobwa yamaze kurambirwa umusore bakundana biba bitagifite igaruriro, ubwonko bwe buba bwaramaze kwitegura ku buryo gutandukana aba ari yo mahitamo yonyine asigaranye.

Dore bimwe mu bimenyetso wareberaho:

1. Ibyo ukora nta cyo biba bimubwiye

Muri iki gihe, umukobwa ntaba akitaye ku byo ukora, ibyiyumviro bye kuri wowe biba byararangiye. Kuba wamugarura mu rukundo biba bikomeye cyane n’ubwo abasore bamwe batanamenya ko bamaze kubura abakunzi babo.

2. Icyo ukoze cyose usanga kitamushimisha

Ibi ni bibi cyane kurusha ibya mbere. Kuri iyi nshuro atangira kujya akwereka ko atishimiye buri kimwe cyose ukoze. Usanga baba bishimye iyo mutari kumwe mwaba muri kumwe ukabona ntibishimye.

3. Atangira kujya akurakarira nta mpamvu

Ibi ni umusaruro w’icyo twavuze haruguru. Iyo utishimira ibyo umuntu akora biroroha cyane kurakara. Ibyo ukoze byose kuri iyi nshuro bisa nko gukoza agati mu ntozi. Nkubwije ukuri kuri iyi nshuro usanga umukobwa hari ubwo aba ari kugutuka ibitutsi bibi cyane mu mutwe we. Ntuzatungurwe no ko kubona umukobwa mukundana atangiye kujya arakazwa n’ubusa kuko ubu burakari buba ari ubw’igihe kirekire cyane gusa kuri iyi nshuro buba bwarenze igipimo.

4. Atangira kureka ibintu yari asanzwe agukorera

Mu gihe umukobwa amaze kurambirwa urukundo ni ibisanzwe ko atangira guhagarika bimwe na bimwe yajyaga agukorera harimo kuguhamagara, kukwandikira ubutumwa bugufi, kugusura se…

5. Kukubwira ngo “Ndagukunda” bitangira kuba nk’ikizamini kuri we

Umukobwa warambiwe umusore bakundana atangira kugorwa no kubwira umusore bakundana ko amukunda kandi koko ntaba akimukunda. Ndetse akenshi n’iyo agerageje kubivuga yumva yishinja ubuhemu kuko aba abivuze atabikuye ku mutima.

6. Iyo muri kumwe uba ubona asa n’udahari

N’ubwo mwaba muri kumwe cyangwa se murimo kuganira usanga atakwitayeho ndetse ukabona asa n’udahari. Niho ushobora kumuganiriza gusa we ukumva arasubiza yego, oya ubundi akicecekera. Aha ni uko nyine muba muri kumwe ariko ubwenge bwe buri ahandi.

7. Atangira kubona utakimushishikaje ndetse nta nyungu n’imwe akubonamo

Iyo bigeze aha biba byarangiye kuko aba ategereje gusa imbarutso ngo agusezerere. Icyo wamenya ni uko byoroshye cyane gutereta undi mukobwa kurusha ko wakwigarurira umukobwa wamaze kwiyumva muri ubu buryo kuko muri iki gihe ntaba anifuza kukubona ahubwo yumva anezerewe iyo ari kumwe n’abandi kurusha igihe muri kumwe.

Inama ugirwa ni uko utareka umukunzi wawe ngo agere aho yiyumva muri ubu buryo cyane cyane igihe umukunda kandi ari umukobwa ufite imico myiza.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.