Search

Dore ibanga rigufasha guhora utsinda mu buzima bwawe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu byanditswe byera dusoma ngo: “Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose birindwa kuko ari ho iby’ubugingo bikomoka.” (Imigani 4: 23)

Aha Imana ivugamo ikintu gikomeye cyane kijyanye n’ibitekerezo byacu, ibi bitwigisha uko ubuzima bw’umuntu (ni ukuvuga ibyo umuntu akora) uko ateye no mu mibanire ye n’abandi uko atekereza mu mutima we ndetse n’urufunguzo rwa byose.

Imbere mu mutima w’umuntu hameze nk’uruganda rucura ibitekerezo no kwakira ibindi biturutse hanze yawo. Ni cyo gituma Imana itwigisha igira iti turinde ibyinjira mu mitima yacu ibyo ni ukuvuga ibyinjira mu bitekerezo byacu kuko ariho ubuzima bucurirwa.

Imana yaduhaye ibitekerezo kugira ngo tubikoreshe neza tubibyaza umusaruro mwiza mu buzima bwacu. Yabishyizemo urufunguzo rw’ubutsinzi abantu baramutse bamenye, bakoresha neza mu kuzana impinduka no kwagura imbago z’aho bakorera n’ibyo bakora.

Na none ushingiye kuri iki cyanditswe ubonamo impamvu ikomeye yo kwemerera ibitekerezo byiza gusa akaba ari byo biganza mu buzima bwawe kuko bigira ingaruka nziza gusa gusa kuri wowe!

Ese nakura hehe ibyo bitekerezo byanyubaka nkabona umusaruro udasanzwe?

Icyo ni ikibazo cyiza, kuko ari yo mpamvu twahawe Bibiliya Yera ijambo ry’Imana, harimo imitekerereze y’ubu-Mana. Iyo mitekerereze iyo twitoje kuyakira mu buzima bwacu yinjirana ububasha buzana impinduka ikomeye kandi igaragara. Ijambo ry’Imana ryubaka muri twe imyumvire mishya kandi uko ukomeza kuritekerezaho, ni ko rigenda ryubaka imibereho yawe, ntutinda kubona rwose umusaruro udasanzwe mu bikureba byose.

Ibi kandi dusanga ibindi bibishyigikira urugero nko mu (Imigani 23: 7) haranditse ngo: “Kuko uko atekereza mu mutima ari ko ari. Yenda arakubwira ati ‘ngwino ngufungurire’ ariko mu mutima we ntabwo uba uhuje na we’”. Aha baratubwira ko uko umuntu atekereza mu mutima we ariko ari. Mu yandi magambo umusaruro utanga ntushobora kurenga uburyo utekereza ndetse n’ibyo utekereza.

Niba ushaka kubona ibintu bihinduka, isukemo ibitekerezo by’ubu-Mana ubireke bigucengere rwose maze bihashye imitekerereze njya-habi yose, bityo uzatangazwa n’umusaruro uzatanga mu mpande zose z’ubuzima bwawe no mu bandi bagukikije.

Nuko rero iyemeze kwiyuzuzamo ibitekerezo bishya ubifashijwemo n’ijambo ry’Imana kandi ubigire ibyawe ku giti cyawe utitaye uko abandi batabyitaho, nta kabuza ntuzatinda kubona impinduka ndetse n’abakubona bazabihamya. Imana iguhe umugisha

 Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.