Search

Dore ibintu 10 abagabo banga urunuka kubagore

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu bisanzwe abagabo bakunda abagore n’abagore bagakunda abagabo, ariko hari ibintu bimwe na bimwe bijya bituma batavuga rumwe.

Twifashishije urubuga rwa internet: www.nousdeux.com, muri iyi nkuru turabagezaho ibintu icumi bishobora gutuma abagabo banga abagore:

1. Abagabo banga umugore ubaca inyuma

Umugabo aba ashaka ko umugore we aba uwe wenyine, badafite uwo bamusangiye mu buryo ubwo ari bwose. Iyo rero umugabo atangiye kubona ibimenyetso bimugaragariza ko umugore we ashobora kuba amuca inyuma atangira kumwanga ndetse akumva atakimwishimira, yewe niyo yamukorera ibintu byiza ntabikunda kuko aba azi ko hari n’abandi abikorera.

bscomuh_art_caro_page-bg_40108

2. Abagabobanga umugore unegurana 

Abagabo banga umugore ukunda kuvuga nabi bagenzi babo, cyane ab’igitsina gore. Ibi abagabo babiterwa n’uko baba bumva bishobora kuzakurura amakimbirane bakamera nk’abaharikanye. Ku bindi bijyanye n’iyi ngingo umugabo ntakunda guhora yumva umugore anegura bagenzi be, avuga ku myenda bambaye, ku nkweto, insokozo basokoza, amashakoshi batwara n’uburyo babanye n’ibindi. Impamvu badakunda kumva amagambo nk’aya ni uko ibyinshi muri ibi batajya babyitaho.

3. Abagabo banga umugore w’umunyeshyari

Ishyari riri mu kintu cya mbere gishobora gutuma urukundo ruhagarara cyangwa umubano uhagarara hagati y’umugabo n’umugore. Igihe cyose umugabo yabonye umugore we ari umunyeshyari ntashobora kumwihanganira kuko ahari ishyari nta cyizere kiba kiharangwa ahubwo buri umwe ahora akeka kandi yishisha undi, kuko burya ngo umunyeshyari ashobora kwica umuntu cyangwa akamugirira nabi mu bundi buryo.

4. Abagabo banga umugore utagaragaza imbamutima cyangwa amarangamutima ye

Abagabo ntibishimira na busa umugore utagaragaza ibyo atekereza cyangwa ibyo yifuza. Abagabo benshi batekereza ko abagore nk’aba bagorana mu gihe bari kwitegura gukora imibonano mpuzabitsina. Aha umugabo bimubera urujijo kuko ataba azi icyo umugore we akunda niba akunda ko abanza kumusoma cyangwa kumukorakora bityo bigatuma abikora atazi niba birimo kumushimisha. Bene iyi mico ituma umugabo atekereza ko umugore we atamwizera. Ikindi, bene uyu mugore ntaba ashaka ubwuzuzanye mu rugo ahubwo aba yumva buri wese yaba nyamwigendaho.

5. Ntibakunda umugore uvugira mu migani

Abagabo benshi ntibakunda umugore cyangwa umukobwa uvuga ibintu ashyiramo imitego, ahubwo bikundira umugore ugira ibiganiro byoroshye bidatuma afata umwanya munini wo gutekereza cyane cyangwa ngo bajye gutandukana ubwonko bwananiwe. Ikintu abagabo banga cyane ni igihe umugore aba ashaka kubaza umugabo ikibazo yarangiza agashyiramo amacenga ku buryo kuzafindura icyo amubwiye bimubera ihurizo.

6. Banga umugore ubabarira (Kubara) cyane

Iki kintu ngo abagore benshi baragikunda aho usanga baba bashaka kurusha abagabo uburenganzira ku mafaranga baba bakoreye cyangwa ku mitungo yabo. Aha ngo usanga bene aba bagore basobanuza abagabo babo uburyo bakoresheje amafaranga bakoreye, ibyo bayakoresheje n’ayo basaguye ku mufuka ndetse n’asigaye kuri konti. Ibi rero hari abagabo babyanga urunuka bikaba byanaba intandaro yo gutandukana n’uwo mugore uteye utyo, kuko aba yumva nta mahoro amuhaye.

7. Banga umugore utari umwizerwa

Muri rusange buri muntu wese akunda umuntu ugaragara nk’aho ari umwizerwa, sosiyete abamo imwizera. Iyo rero umugore agaragara nk’utakwizerwa cyangwa nta muntu n’umwe ujya upfa kwizera imyitwarire ye, umugabo na we ntiyapfa kumwirukira. Ikindi ni uko akenshi abagabo baba bashaka umuntu bisanzuraho rimwe na rimwe bakanamubitsa amabanga akomye kandi ibi ntibishoboka igihe nta cyizere gihari.

8. Abagabo banga umugore wiziringa mu mirimo/utinda mu tuntu duto duto

Abagabo ntibakunda umugore utajya urangiza imirimo arimo kandi bigaragara ko ari ibintu bitakagombye gutwara umwanya munini. Aha twatanga urugero rw’abagore bajya mu isoko ntibarangize guhaha bakumva ahubwo bakora ku kintu icyo ari cyo cyose; hari abatinda guhisha, yaba yatetse umugabo akumva ari buze kurya inzoka yabihaze. Ikindi ni uko abagabo banga n’abagore batinda mu rwiyuhagiriro (douche) banaruvamo bagatinda kurangiza kwitunganya. Mu miterere y’ umugabo, aba yumva ibintu byose byakwihuta. Ubwo rero iyo utangiye kumwereka ko uzarira mu bintu ntimuba mugikoranye.

9. Abagabo banga abagore bagira amagambo menshi mu kanwa

Abagabo ntibakunda umugore uvugavuga cyangwa ugira ivuzizivuzi: mu yandi magambo, ntibakunda umugore ugira amagambo menshi kuko hari igihe avuga ibintu bitari ngombwa cyangwa akavuga ibintu adashaka kumva.

10. Abagabo banga umugore wishyira hejuru

Abagabo banga umugore wishyira hejuru yaba imbere ye cyangwa imbere y’abandi. Bene uyu mugore ahora yumva yaza mu b’imbere, akenshi aba yumva nta wundi muntu wamuza imbere kabone n’iyo yaba ari umugabo we. Indi mpamvu abagabo banga umugore nk’uyu ngo ni uko hari igihe aba yumva ari we mukuru w’urugo, agahora yumva ari we uri hejuru, umugabo ari munsi ye cyangwa amukurikira, akumva kandi ari we uzi ibintu byinshi kurusha umugabo we, bigapfa cyane atangiye kwigira bamenya mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Kuri iyi ngingo agashaka gushyira umugabo we hasi.

Niba rero uri umugore ukaba wasanze hari bimwe muri ibi bintu ujya ukora, tangira ubigenze gake cyangwa unabyihane burundu kuko ushobora gusanga bikuvuriyemo gusenya. Ushobora kuba ubona ibyinshi muri byo wabikoraga utabizi cyangwa ukaba utangiye kwibwira ko ari ko uteye, oya! Ibyo si byiza na gato kuko ibyo bisa no kwihagararaho kandi burya kwihagararaho mu bintu bibangamira uwo mwashakanye cyangwa inshuti yawe si byiza na gato, tangira ugerageze guhinduka gahoro gahoro.

Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook , kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

NIYOMUKIZA Hassan

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.