Dore ibintu 9 ukwiye gukora kugirango uhore wishimye ubuzima bwawe bwose

IBM Radio Listen Live

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ibyishimo nicyo kintu cyiza twahawe mubuzima bwacu. Isi yarahindutse bitangaje kandi iracyahinduka nanuyumunsi, nubwo ubuzima bwawe bwaba ubona ari bwiza, harigihe ushobora gusanga uri kwifuza kuba wariwishimye igihe cyimwe. Kubwamahirwe twakuboneye uburyo wabigenza ngujye uhora wishimye.

1.iga kwiyakira

Bumwe muburyo bwiza bwo gutuma uhorawishimye nukureka kuganya, ukakira uko ubayeho ukareka kwirirwa uhangayikiye ibyo udashobora guhindura maze ugashaka uburyo uhindura ibyo ushoboye guhindura.

2.kubabarira

Ntugakunde kubika inzika, kuko inzika ntacyo zakumarira sibye kugushyira hasi no kubangamira ibyishimo byawe ndetse n’insinzi yawe. ujyu ubabarira wikomereze ubuzima, kuko burya iyubabariye umuntu siwowe bizanira ibyishimo gusa nu’uwo ubabariye bibaruko maze mwese mukabaho neza.

3.gufasha abandi

Gufasha bajyenz bawe ntibizana ibyishimo kuri bagenzi bawe gusa bituma nawe wishima ko uba wafshije umuntu, sibyo gusa kuko binakora umubano mwiza hagati yanyu. Gufasha buriya ngo bina sohora imisemburo bita oxytocin, serotonin and dopamine yose ituma umuntu yumva amerewe neza cyane.

4.kwizera ko ahazaza ari heza

Wikibwira ko ahazaza ari heza gusa ahubwo byizere ariko unakore kugirango utagira ikizere gishingiye kubusa. guhorana ikizere ko ibyiza birimbere bikongerera ibyishimo kuko ubawumva aho ugana Atari habi, ahazaza hagufitiye ibyiza byinshi mububiko.

5.kumarana igihe cyinini n’abo ukunda cyane

Kumarana igihe cyinini n’abo ukunda yaba ari ababyeyi,abana,inshuti cyangwa imiryango muganira, mutebya cyangwa mubwirana inkuru zisekeje bituma mwese mukundana, mukabaho mwishimye cyane kandi bikanabafasha kumenyana kuburyo buhagije.

6.gusinzira bihagije

Bimaze kuba ibintu bisanzwe kumva ko umuntu akeneye kuryama, bitewe n’iterambere ryiruka mumijyi imwe n’imwe abantu basigaye baryama amasaha make kumunsi, ibi bituma rimwe na rimwe bajyira ibibazo bitandukanye bijyanye n’umunaniro bakabaho nabi bigatuma babaho batishimye. Gusinzira bihagije rero bizakurinda izondwara bitumen ubaho unoshimye cyane.

7.guseka

Guseka bigaragara nk’ikintu cyoroshye, gusa buriya byongera ibyishimo byawe kuburyo buhambaye wowe utabasha kumva. Jyufata igihe urebe cyangwa wumve ibintu bigusetsa cyane cyangwa uniseke igihe ubona ukoze ibintu bisekeje cyangwa useke abandi.

8.jya wirinda kwijyereranya naburiwese

Harabantu bajya kumbuga nkoranya mbanga bakareba amafoto y’bandi bantu  bakigereranya nabo bakumva bifuje kuba nkabo. Ubundi igihe cyose hazahoraho abantu baturenze, bishatse kuvugako ugiye wigereranya naburiwese wazahora ubikora mpaka ntunanyurwe. Kwigereranya bigabanya ibyishimo byawe kuko uba ubona runaka akurenze. Rekera kwijyereranya rero mazewishime.

9.gukora imyitozo ngorora mubiri

Ujye wumva burigihe iyo uvuye mumyitozo ngorora mubiri ukuntu ubumerewe neza, imyitozo nayo ituma umuntu yumva yishimye, bivuzeko Atari myiza kumibiri yacu gusa ahubwo no mubuzima bwacu. Ujye ukunda gukora imyitozo ngorora mubiri rero kugirango ubeho wishimye.

abantu bishimye bari gukora imyitozo ngorora mubiri

952 total views, 43 views today

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *