Search

Dore ibintu byingenzi bibaye ngombwa wahisha umukunzi wawe.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Abantu benshi bakunda kubwizwa ukuri  kandi bakanifuza kumenya ukuri kubo bakunda, ariko ukuri kose si ngombwa kukuvuga mu gihe ubona hari icyo kwakwica cyangwa kukabangamira mu mibanire.

Ibi twabakusanyirije si ukugira ngo dukangurire abantu guhisha ukuri cyangwa kutizerana n’abo bakundana, ahubwo ni ukwibutsa abantu ko hari ibintu ushobora kubwira umukunzi wawe bikagusenyera kandi wenda kutabivuga ntacyo byari kuba bitwaye.

Kutavuga umubare w’abo mwaryamanye mbere.

Iki cyibazo n’ubwo wowe wakibajijwe gishobora kukubabaza, n’uwakikubaza ukimushubije gishobora kugira ibyo cyangiriza mu mubano wanyu. Umuntu ukubaza ikibazo nk’iki  aba afite ukundi agutekereza, kuko umuntu ugukunda bya nyabyo ntabwo yita ku mateka yawe ahubwo aba arajwe ishinga n’hazaza hanyu hagati yanyu. Umuntu  agomba kumenya ko ikibazo  nk’icyi gishobora gutuma umubano uhagarara kandi kutagisubiza ntacyo byari kwica.

Kuvuga niba ukumbura uwo mwahoze mukundana.

Gukumbura  ni ibintu bisanzwe kuri bose. Umuntu mwahoze mukundana ntabwo byaba ari ibintu bidasanzwe, ariko kandi kumukumbura kose ntibisoanuye ko ngo uba ukeneye ko yakongera akagaruka mu buzima.  Ushobora gukumbura ibihe byiza mwamaranye,  ariko Atari we wifuza. Ubwo umuntu agirwa inama yo kutagira icyo abwira uwo bakundana kuko bishobora kugira icyo byica  mu  rukundo rwabo.

 Kwirinda kuvuga niba uwo mwahoranye hari icyo yakugize

Nta mpamvu yo kugira ngo umuntu mukundana amenye ibitaragenze neza kuwo mwahoranye cyane ku kuguhohotera. Kuvuga byinshi kuri ibi ngo byatuma haza urwango hagati ye n’uwo mwahoranye. Ngo niba uwo mwahoranye yaratandukanye, ibitaragenze neza byose wakabaye ubyiyibgiza bikajyana na we.

Kutavuga imigambi ( imipango ) mwari mufitanye n’uwa mbere

Bishoboka ko umuntu mwahoze mukundana hari byinshi mwapangaga ariko nta mpamvu y’uko uwo mukundana abimeny kuko ntacyo byamumarira. Umuntu agirwa inama yo gukora imipango y’ahazaza ibyahise biba byararangiranye n’igihe.

 

Richard [email protected]

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *