Search

Dore ibintu umugabo aba yifuza gukorerwa n’umugore bakundana by’ukuri

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Usanga akenshi abagore bibaza icyo umugabo akunda cyane kandi aba yifuza ko bamukorera kurusha ibindi. Usanga hari abatangazwa n’uko abagabo babo batabakunda kandi babona ntacyo baba batakoze ariko umwanditsi n’umujyanama mu by’urukundo Ronnie Ann Ryan, yashyize ahagaragara urutonde rw’ibintu bitatu umugabo yifuza mu mugore mbere y’ibindi.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rwa 7sur7 umwanditsi n’umujyanama mu by’urukundo witwa Ronnie Ann Ryan, aherutse gushira ahagaragara urutonde rw’ibintu bitatu umugabo aba yifuza ku mugore mbere y’ibindi.

Gushimirwa

Umugabo akenshi arangwa cyane no kwitanga rimwe na rimwe akaba yakora n’amakosa cyangwa agashira ubuzima bwe mu kangaratete kubera urugo rwe. Muri kamere y’umugabo, n’ubwo usanga abagore benshi batabyitaho, umugabo aba akeneye kwemezwa koko ko ari umugabo nyamugabo dore ko hirya no hino hatabura abamuca intege mubyo aba yakoze agasigara acungira ku mugore cyangwa ku mukunzi we koko ko ari umugabo uhamye. Gushimira umugabo wawe bituma aharanira gukora neza kurushaho kandi uba utandukanye n’abatari bacyeya baba bamuca intege hatabuze nabamwita imbwa.

Guha agaciro ibikorwa bye

Umugabo wese akunda cyane ko igikorwa agukoreye cyose ugiha agaciro. Aha dushobora guhera nko ku mpano zitandukanye aba aguha, uburyo yitanga akwitangira cyangwa yitangira urugo. Abagore batari bacyeya banengwa cyane kuba umugabo abakorera ikintu ugasanga kuvuga ngo “urakoze” cyangwa”merci” birabagora. Aha umugabo ni ingenzi kumwereka ko wabonye ko yavunitse kubera wowe cyangwa ko yagize ingufu atakaza kubera wowe.

Kumenya kumushimira harimo no kumenya kumushimira nyuma yo gutera akabariro uzirikana ko ntako atagize. Igihe ntacyo umubwiye cyangwa ntacyo umweretse ashobora kumva ko atakuryohereje cyangwa ko yigaragaje nk’uwikunda mu maso yawe.

Menya kumuha affection

Aha abagore benshi bibeshya ko aribo bakeneye affection ziva ku mugabo. Ibi usanga bituma abagabo batari bacyeya baca inyuma abo bashakanye cyangwa bakabanga burundu bakihebera abandi cyangwa izindi ndaya zibasha kubitaho.

Abagore bazi ubwenge, bakubwira ko umugabo ari nk’umwana. Burya umugore umutetesha kugirango anezerwe byako kanya ariko umugabo utetesheje ntakuvaho ndetse uranamuyobora ibyo abakera bitaga inzaratsi.

Guha umugabo affection harimo cyane kumwitaho ku byerekeranye no gutera akabariro, umugabo icyo aba agukeneyemo nk’umugore si ukuba intyoza mu gutera akabariro, hoya, icyo akeneye ni uko umwereka ko ari igikorwa ukorana nawe kubera urukundo mugiriye mwebwe mwembi.

Abagabo bakunda kandi gufungura. Mu kumuha affection ugomba kuzirikana kumugaburira neza cyane wita ku nzara ye naho mu gusoza ukamenya kugira isuku iyawe n’iye. Ibi ntibivuze ko ugomba koza umugabo wawe, ariko uburyo utunganya imyenda ye, inkweto, uburiri, munzu muri rusange byose bizatuma arushaho kukwizirikaho.

MUHIMPUNDU Chantal

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.