Search

Dore ibiteganyijwe kuzakubaho muri iki cy’umweru bitewe n’igihe wavukiye(Horoscope)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nk’ibisanzwe,Ibyamamare.com tubategurira icyegeranyo kibiteganyijwe kuba ku muntu mu  cyumweru bitewe n’igihe yavukiye.Iyi ni inkuru igenda igaruka uko icyumweru gishije  ikubiyemo icyo abahanga mu byo kwitegereza ahazaza (les voyants) bavuga ku bizaba ku muntu uko icyumweru gitashye, hakurikijwe  igihe yavukiye.Dore uko icyumweru cyo ku wa 26 kugeza ku ya 04 Werurwe 2018 kizagenda.

Uwavutse hagati y’itariki ya 21 Werurwe na 19 Mata (Belier)

Mu rukundo

Mu iki cyumweru urukundo rwanyu nta kavuyo kazabamo. Ibyanyu muzabikora mwitonze kandi mufate imyanzuro mwabanje kuyitekerezaho neza bityo n’intambwe muzatera mu rukundo izaba ihamye kandi iki cyumweru kizasiga muzi neza icyo mushaka. Muzamenya gutanga ndetse no kwakira urukundo mu buryo bwuzuzanya kandi buryoshye.

Mu butunzi

Akazi kanyu kazihuta cyane muri iki cyumweru. Mbese muzagira ibyihutrwa byinshi muzagomba gukemura vuba na vuba. Hazaba impinduka muzasabwa kwihutira kujyana nazo ariko biragaragara ko muzabasha rwose kubisohokamo neza mwirinda ababatesha gutunganya neza ibyo mukora cyane cyane bakoresheje ururimi rwabo.

Mu kazi

Iyi minsi 7 izababera myiza cyane ku mishinga irebana no guteza imbere urugo ndetse no kurutunga uko bikwiriye. Muzamenyana n’abantu bazabagirira akamaro mu minsi iri imbere. Muzagira ibitekerezo bishya ndetse rimwe na rimwe ibyuyimviro byanyu bizabaherekeza mu gufata umwanzuro ufatika. Gusa mugomba kurangwa no kwihangana kugira ngo ibintu banyu mutabyihutisha hakabamo guhubuka.

Uwavutse hagati y’itariki ya 21 Gicurasi na 21 Kamena (Gemaux)

Mu rukundo

Muri iki cyumweru muzahura na byinshi bizatuma murushaho kwegera inzozi mufite mu rukundo. Benshi muri mwe muzahura n’abazababera urukundo rw’ibihe byose kandi bazabazanamo intekerezo zagutse ku rukundo rwanyu maze rukure kandi rwaguke mu buryo buzabanezeza.

Mu butunzi

Imbaraga muzashyira mu gukora nizo zizaba umusaruro w’ibyo muzunguka muri iki cyumweru. Ikindi kandi ababazengurutse bazababera inkingi ya mwamba ngo mubashe gufata ibyemezo bibateza imbere. Iki cyumweru kizababera icyo gufata ibyemezo bibageza ku iterambere rirambye ariko nimudashishoza gishobora kubabera intandaro yo gusububira inyuma mu buryo bukomeye.

Mu kazi

Gukabya cyane mu kazi bizababera inzitizi ikomeye mu gutera imbere kwanyu mu mwuga. Imikoranire n’ababazengurutse ntizabanyura muri iki cyumweru gusa murasabwa kutiharira imirimo yose cyangwa ngo mukoreshe amategeko menshi mu kazi ahubwo muzagerageze koroherana kugira ngo byose bigende nk’uko mubyifuza.

Uwavutse hagati y’itariki ya 22 Kamena na 22 Nyakanga (Cancer)

Mu rukundo

Muzigiramo impano yo kuvugisha ababikwiriye kandi muzabigiriramo amahirwe. Niba nta mukunzi mufite muzagira amahirwe cyane yo guhura n’abantu bazima. Ibi rero bizabafashe kongera ibiganiro n’umutima mwiza ndetse muzashyire imbere ibyo muzi neza ko mwifitemo byiza kandi byakurura ababakunda, bizabahesha kugira amahirwe yo guhura n’uwo mwamarana igihe kinini.

Mu butunzi

Ubutunzi bwanyu buziyongera muri iki cyumweru cyane cyane bigendanye n’ingamba mufite zo kuzigama. Muri iki cyumweru igikomeye kizabagora ni ukugendana n’impinduka mu micungire no kugena uko mukoresha umutungo wanyu mwibanda ku kwizigamira cyane. Mushobora kuzabona amafaranga ku buryo buboroheye ariko ikizabagora ni ukumenya kuyakoresha uku bikwiye.

Mu kazi

Akazi kanyu muri iki cyumweru kazaba kihuta cyane kandi bizabashimisha cyane niba mukora ibyo mukunda, ariko niba ibyo mukora mubikoreshwa n’amaramuko gusa iki cyumweru kizabavuna cyane bityo murasabwa kwitonda cyane hato bitazabateranya n’abakoresha banyu. Muzashyiremo agatege bityo mwirinde ingaruka zaterwa no kwiteranya n’ababahemba.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Nyakanga na 22 Kanama(Lion)

Mu rukundo

Muri iki cyumweru muziyumvamvo ubusahake budasanzwe bwo kwigenga. Abo mukundana bazababura nubwo mwaba muhari intekerezo zanyu zizaba zira ahandi. Bizabagora gusobanurira abakunzi banyu uko mwumva ibintu ariko muzitonde kugira ngo mutazarema ikibazo kuremereye cyasenya urukundo rwanyu, muzabigendemo gake.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muragirwa inama yo kwishakamo ubuhanga bwo guhanga imirimo mishya ishobora kubyara inyungu kandi amahirwe ari mu ruhande rwanyu ku buryo iyi mirimo ishobora ku babyarira inyungu z’igihe kirekire.

Mu kazi

Uburyo budasanzwe bwo gutunganya akazi mu buryo bw’umwihariko nibwo buzabaranga muri iki cyumweru kandi ibi bizagira ingaruka nziza mu kazi kanyu. Muzagira amahirwe ya gusobanura ibyo mukora n’uburyo mubikora kandi ntimuzayapfusha ubusa, muzamenya icyo kuvuga mu gihe cyayo. Ni byiza rero kwitegura hakiri kare.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Kanama na 22 Nzeri (Vierge)

Mu rukundo

Muri iki cyumweru muzagira inzozi nke ahubwo mubeho mu rukundo rubaryoheye. Muzakora byinshi kurusha uko muzatekereza cyane ndetse na bike muzatekerezaho bizaba ari uburyo bwo kunoza neza ibyo muteganya gukora ngo urukundo rwanyu rubaryohere kurushaho. Abo mukundana bazatungurwa no kubona ko mufite ibikorwa byinshi biruta amagambo kandi bizabanezeza gusa muri iki cyumweru murasa n’abazashyira hanze amabanga menshi n’ubwo mwaba mutizeye neza uko abakunzi banyu babyakira.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muzarushaho kubona neza uko umutungo wanyu uhagaze bityo biborohere kumenya uko mwawubyaza umusaruro. Nta gushidikanya kwinshi muzafata umurongo uhamye uzabageza ku gutunga nta bwoba bwo gusubira inyuma mufite ahubwo murangamiye kuzamuka. Niba mufite amadeni menshi, iki nicyo gihe cyo gufata umwanzuro mukayishyura kuko gutera imbere ufite imyenda bidashoboka.

Mu kazi

Muzakorana ingufu nyinshi muri iki cyumweru ngo muteze imbere imishinga yanyu. Uburyo muzafatanya n’abo mukorana bazabyishimira cyane. Imbaraga muzakoresha zizaba nke kurusha izo mwakoresheje mu byumweru 2 bishize. Muzagira amahirwe yo gutera imbere kandi ibyo mukora nibyo pfundo rizabageza kuri iri terambere.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Nzeri na 22 Ukwakira (Balance)

Mu rukundo

Iki cyumweru kizaba cyiza kandi gituje cyane mu bijyanye n’amarangamutima yanyu. Gusa ananone murasa n’abashaka guhangayikira cyane ejo hazaza h’urukundo rwanyu. Murasabwa kwita cyane kubyo mubona uyu munsi kuko aribyo bizabubakira ejo hakomeye.

Mu butunzi

Muzatungurwa cyane n’uburyo iki cyumweru kizabagendekera mu bijyanye n’umutungo wanyu. Muzasobanukirwa neza n’aho ibyo mukuraho inyungu bituruka ndetse n’icyerekezo bigenda bifata. Niba mubona mwari mwarafashe icyerekezo kitari cyo ntimuzatinye kongera gutangira bundi bushya kuko ubuzima bwanyu buzubakira kuri icyo cyemezo.

Mu kazi

Muzagira amahirwe yo kumenya kandi muzakoresha neza ngo muzamure urwego muriho mu kazi mukora. Muzahura na bamwe bazabafasha mu gutera iyo ntambwe kandi bazabafasha kureba neza imbaraga mwifitemo. Hagati yo ku wa Kabiri no ku wa Gatanu muzakora cyane kandi muzibanda ku bizamara igihe kirekire ariko muzirikana ko umusaruro wabyo muzatangira kuwubona nyuma y’ibyumweru bibiri.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Ukwakira na 22 Ugushyingo (Scorpion)

Mu rukundo

Amarangamutima azababana menshi cyane muri iki cyumweru. Ibyo bazabakorera, ibyo bazababwira, uko bazabitaho ndetse n’impano bazabaha bizakangura cyane ibishashi by’urukundo bibarimo. Urukundo ruzaza ku mwanya wa mbere mubyo mukora niyo byaba bitameze neza cyane muzihutira gukemura ikibazo cyose mubona kibangamira uburyohe bw’urukundo rwanyu.

Mu butunzi

Muzashaka gutangira impinduka mu bijyanye no gukoresha amafaranga yanyu. Umuryango wanyu uzababera umujyanama mwiza kubyo mushidikanyaho bitandukanye. Nyubwo aba bazasa n’ababagira inama zibagoye ariko nizo zizabafasha kwiga neza ku igenamigambi ryanyu bityo mugire imyifatire ikwiriye mu gukoresha amafaranga.

Mu kazi

Muri iki cyumweru murasabwa cyane gushyira ingufu mu mitekerereze ibafasha gufata imyanzuro yongera imbaraga mu kazi mushinzwe gutunganya. Muzarangwa n’imbaraga zidasanzwe zo gukemura ibibazo bimaze iminsi byarababereye ingutu mu kazi. Ntimuzaheze ubufasha ubwo aribwo bwosemuzahabwa kuko buzaza bwuzuza imbaraga zanyu bityo ibintu birusheho kugenda neza kurusha uko mwabyirundaho bikaba byababaho byinshi.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Ugushyingo na 21 Ukoboza (Sagittaire)

Mu rukundo

Ubuzima bwanyu bw’urukundo buzahinduka muri iki cyumweru. Muzahura na byinshi byiza bizafasha urukundo rwanyu kuvuka bwa kabiri kandi icyo kibatsi gishya umukunzi wanyu azacyishimira. Amahirwe abari iruhande niba ibintu byari byabakomereye. Muzarenga kure ibitekerezo byinshi mwari mwarishyizemo ahubwo kudacika intege bibongere amahirwe yo kugera aheza.

Mu butunzi

Hagati muri iki cyumweru muzagira ibiganiro bibazanira inyungu, byumvikane rero ko ikofi yanyu hari icyo izabona ariko mugomba kwitonda ngo hatagira ubatwara amahirwe. Muzagishe inama bizabafasha kumenya icyo gukora, ibi bikazanabafasha mu gihe cy’amezi ari imbere.

Mu kazi

Muzagira akazi kenshi cyane muri iki cyumweru. Bizabasaba guhindura imikorere kandi munakomeza akazi. Ariko kandi imibanire yanyu n’ababakuriye mu kazi izazamo agatotsi ariko ntibizabahangayikishe kuko niko impinduka zigenda.

Uwavutse hagati y’itariki ya 22 Ukuboza na 20 Mutarama (Capricorne)

Mu rukundo

Muri iki cyumweru ubuzima bw’urukundo rwanyu buzahindura inzira. Muzahura n’impinduka nyinshi kandi muzabasha kuzisangira n’abo mukunda. Niba ibintu bitameze neza, iki cyumweru cyuzuye amahirwe menshi yo kubikemura. Muzirengagiza bimwe mu bitekerezo bibaca intege mwari mumaranye iminsi mutangire gukora ibintu uko mubyumva.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muzongera mugenzure neza uko mukoresha umutungo wanyu. Muri iki cyumweru birashoboka ko uko mwari mumenyereye kwinjiza bitinda ntibigende nk’uko byari bisanzwe bityo rero murasabwa kwitonda mukihangana ngo mwirinde ingaruka z’igihe kirekire.

Mu kazi

Uburyo bwanyu bwo kuyobora abandi mudategwa nibwo buzagira ingufu nyinshi mu kazi kanyu ka muri munsi muri iki cyumweru. Imikorere yanyu yihariye izababera isoko y’imbaraga nyinshi zizabageza ku ntego mwihaye. Gusa muzajya mukoresha imbaraga nyinshi ku buryo umunsi uzajya urangira mwananiwe bikabije ariko ntimuzacike intege kuko bizabongerera amahirwe yo gukura mu mwuga.

Uwavutse hagati y’itariki ya 21 Mutarama na 18 Gashyantare (Verseau)

Mu rukundo

Muri iki cyumweru muzirinda cyane gukora byabindi mumenyereye ahubwo muzatangira gutungurana muzana udushya. Abakunzi banyu bazarangwa no kubaba hafi maze mwiyumvemo icyizere maze namwe murusheho kubahaza mu byifuzo byabo kandi mwongere ikibatsi cy’urukundo rubarimo. Uramutse ushaka urukundo rushya iki cyumweru si cyiza kuri wowe kuko benshi mubo muzahura bazakuvangira, ntimuzahuza na gato.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru uburemere bw’ibyo mukora buzatanga umusaruro. Muzabona amahirwe atunguranye yo kwinjiza ariko igikomeye ni ukumenya guhitamo ibibafitiye akamaro kuko ikosa rito rishobora gutuma musubira inyuma cyane. Ntimuzakururwe cyane n’imishinga mubonana abandi ahubwo muzitegereze neza imibare yanyu muyibyaze umusaruro ufatika mudatwawe n’ibya rubanda.

Mu kazi

Muri iki cyumweru akazi kazabisukiranyaho ari kenshi cyane. Muzagira byinshi bibatunguye ariko murasabwa kubyitwaramo kigabo bitabaye ibyo akazi kanyu kazapfa kandi bizagira ingaruka z’igihe kirekire. Gusa muragaragaza icyizere cyo kumenya kwihangana no gukoresha ubwenge bwanyu byihuse mu gukemura bene ibyo bibazo bitunguranye. Umusaruro muzatanga uzatungurana kuburyo benshi bazatangira kugenda babavuga.

Uwavutse hagati y’itariki ya 19 Gashyantare na 20 Werurwe (Poissons)

Mu rukundo

Ni byiza ko muri iki cyumweru mwirinda kwibikamo ibyifuzo byanyu ahubwo mukabigaragaza bityo mukimwa mutiyimye. Benshi muri mwe bazagera kure batigeze bagera na rimwe mu rukundo. Niba mufite abakunzi, bazabereka cyane urukundo ndetse no ku bumva mu mabanga y’urukundo. Ukwihangana kwanyu niko kuzabahesha gutuza mu rukundo kandi n’abo mukunda bazabiha agaciro.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muzongera musubire mu mibare, mwitegereze neza aho amafaranga yanyu ajya ndetse n’inyungu abazanira. Mushobora kuzabona amafaranga mu buryo butunguranye kandi butangaje nk’inshuti ibarangiye ikiraka, amahirwe yo kubona umukiliya ubagurira umwe mu mitungo mwifuza kugurisha kandi byose biri mu nyungu zanyu.

Mu kazi

Muri iki cyumweru muzagira ibiganiro bibaha icyizere cyo gukemura ibibazo byinshi by’akazi ariko muzakenera n’ibihamya birenze amagambo kandi ibi muzabibona nimuramuka mwirinze guhisha ikibarimo. Guhanga udushya kwanyu bizabagirira akamaro muri iki cyumweru, ni byiza rero ko mwinjira neza mu ntekerezo zanyu maze ibitekerezo bije mukamenya kubibyaza umusaruro uko bikwiye.

Dusoreje ahangaha n’aho mu kindi cy’umweru,nk’ibyamamare tubifurije kuzagira icyumweru kiza! 

 

Richard [email protected]

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *