Search

Dore ibiteganyijwe kuzakubaho muri iki cy’umweru bitewe n’igihe wavukiye(Horoscope)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nk’ibisanzwe,Ibyamamare.com tubategurira icyegeranyo kibiteganyijwe kuba ku muntu mu  cyumweru bitewe n’igihe yavukiye.Iyi ni inkuru igenda igaruka uko icyumweru gishije  ikubiyemo icyo abahanga mu byo kwitegereza ahazaza (les voyants) bavuga ku bizaba ku muntu uko icyumweru gitashye, hakurikijwe  igihe yavukiye.Dore uko icyumweru cyo ku wa 12 kugeza ku ya 19 Werurwe 2018 kizagenda.

Uwavutse hagati y’itariki ya 21 Werurwe na 19 Mata (Belier)

Mu rukundo

Kuba umwimerere ndetse no kwerekana ibibarimo nibyo bizabahesha amahirwe mu rukundo muri iki cyumweru. Benshi muri mwe bazagera kure batigeze bagera na rimwe mu rukundo. Uramutse ushaka urukundo rushya iki cyumweru si cyiza kuri wowe kuko benshi mubo muzahura bazakuvangira, ntimuzahuza na gato.

Mu butunzi

Akazi kanyu kazihuta cyane muri iki cyumweru. Mbese muzagira ibyihutrwa byinshi muzagomba gukemura vuba na vuba. Hazaba impinduka muzasabwa kwihutira kujyana nazo ariko biragaragara ko muzabasha rwose kubisohokamo neza mwirinda ababatesha gutunganya neza ibyo mukora cyane cyane bakoresheje ururimi rwabo.

Mu kazi

Iyi minsi 7 izababera myiza cyane ku mishinga irebana no guteza imbere urugo ndetse no kurutunga uko bikwiriye. Muzamenyana n’abantu bazabagirira akamaro mu minsi iri imbere. Muzagira ibitekerezo bishya ndetse rimwe na rimwe ibyuyimviro byanyu bizabaherekeza mu gufata umwanzuro ufatika. Gusa mugomba kurangwa no kwihangana kugira ngo ibintu banyu mutabyihutisha hakabamo guhubuka.

Uwavutse hagati y’itariki ya 20 Mata na 20 Gicurasi (Taureau)

Mu rukundo

Muzamenya gutanga ndetse no kwakira urukundo mu buryo bwuzuzanya kandi buryoshye. Benshi muri mwe bazagera kure batigeze bagera na rimwe mu rukundo. Niba nta mukunzi mufite muzagira amahirwe cyane yo guhura n’abantu bazima.

Mu butunzi

Muzongera imbaraga mu bijyanye no gushaka kwigenga mu mutungo. Muzagira impinduka cyane mu bijyanye no gucunga umutungo wanyu, cyane cyane ku birebana no guhaha. Muzirukana rwose akavuyo no gahunda zidafatika zibatwarira amafaranga buri munsi maze mufate gahunda ihamye yo gucunga umutungo wanyu.

Mu kazi

Hari impinduka mu birebana n’imirimo yanyu. Iki cyumweru nimwe muzaba umutima w’ikipe mukorana, bityo rero niba mwari musanzwe mufite akavuyo birabasaba kwisubiraho mugatuza kugira ngo akazi kanyu katabapfana. Muzagira amahirwe menshi ni muramuka mugaragaje icyo mushoboye, mwita ku bintu byose ibito n’ibinini kandi muzagera kuby’ingenzi bityo bibafungurire imiryango.

Uwavutse hagati y’itariki ya 21 Gicurasi na 21 Kamena (Gemaux)

Mu rukundo

Benshi muri mwe muzahura n’abazababera urukundo rw’ibihe byose. Niba nta mukunzi mufite muzagira amahirwe cyane yo guhura n’abantu bazima. Muzakora byinshi kurusha uko muzatekereza cyane ndetse na bike muzatekerezaho bizaba ari uburyo bwo kunoza neza ibyo muteganya gukora ngo urukundo rwanyu rubaryohere kurushaho.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muzarushaho kubona neza uko umutungo wanyu uhagaze bityo biborohere kumenya uko mwawubyaza umusaruro. Nta gushidikanya kwinshi muzafata umurongo uhamye uzabageza ku gutunga nta bwoba bwo gusubira inyuma mufite ahubwo murangamiye kuzamuka. Niba mufite amadeni menshi, iki nicyo gihe cyo gufata umwanzuro mukayishyura kuko gutera imbere ufite imyenda bidashoboka.

Mu kazi

Muzakorana ingufu nyinshi muri iki cyumweru ngo muteze imbere imishinga yanyu. Uburyo muzafatanya n’abo mukorana bazabyishimira cyane. Imbaraga muzakoresha zizaba nke kurusha izo mwakoresheje mu byumweru 2 bishize. Muzagira amahirwe yo gutera imbere kandi ibyo mukora nibyo pfundo rizabageza kuri iri terambere

Uwavutse hagati y’itariki ya 22 Kamena na 22 Nyakanga (Cancer)

Mu rukundo

Ibiganiro bizagenda byerekeza aho mushaka. Iki cyumweru muzumvwa n’abo mukunda rwose, ibyo bikazaterwa n’uko namwe mwagaragaje ko muzi gutega amatwi n’uburyo mukunda. Muzifuza gutanga impano nyinshi ariko nimukabya birashoboka cyane ko muzaseba mwashiriwe n’amafaranga, icyiza rero ni ukubanza kureba uko ikofi ihagaze maze mukabona gufata umwanzuro wo guhahira uwo mukunda.

Mu butunzi

Ubutunzi bwanyu buziyongera muri iki cyumweru cyane cyane bigendanye n’ingamba mufite zo kuzigama. Muri iki cyumweru igikomeye kizabagora ni ukugendana n’impinduka mu micungire no kugena uko mukoresha umutungo wanyu mwibanda ku kwizigamira cyane. Mushobora kuzabona amafaranga ku buryo buboroheye ariko ikizabagora ni ukumenya kuyakoresha uku bikwiye.

Mu kazi

Akazi kanyu muri iki cyumweru kazaba kihuta cyane kandi bizabashimisha cyane niba mukora ibyo mukunda, ariko niba ibyo mukora mubikoreshwa n’amaramuko gusa iki cyumweru kizabavuna cyane bityo murasabwa kwitonda cyane hato bitazabateranya n’abakoresha banyu. Muzashyiremo agatege bityo mwirinde ingaruka zaterwa no kwiteranya n’ababahemba.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Nyakanga na 22 Kanama(Lion)

Mu rukundo

Iki cyumweru kizaba cyiza kandi gituje cyane mu bijyanye n’amarangamutima yanyu. Urukundo ruzaza ku mwanya wa mbere mubyo mukora niyo byaba bitameze neza cyane muzihutira gukemura ikibazo cyose mubona kibangamira uburyohe bw’urukundo rwanyu.

Mu butunzi

Muzashaka gutangira impinduka mu bijyanye no gukoresha amafaranga yanyu. Umuryango wanyu uzababera umujyanama mwiza kubyo mushidikanyaho bitandukanye. Nyubwo aba bazasa n’ababagira inama zibagoye ariko nizo zizabafasha kwiga neza ku igenamigambi ryanyu bityo mugire imyifatire ikwiriye mu gukoresha amafaranga.

Mu kazi

Muri iki cyumweru murasabwa cyane gushyira ingufu mu mitekerereze ibafasha gufata imyanzuro yongera imbaraga mu kazi mushinzwe gutunganya. Muzarangwa n’imbaraga zidasanzwe zo gukemura ibibazo bimaze iminsi byarababereye ingutu mu kazi. Ntimuzaheze ubufasha ubwo aribwo bwosemuzahabwa kuko buzaza bwuzuza imbaraga zanyu bityo ibintu birusheho kugenda neza kurusha uko mwabyirundaho bikaba byababaho byinshi.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Kanama na 22 Nzeri (Vierge)

Mu rukundo

Ubuzima bwanyu bw’urukundo buzahinduka muri iki cyumweru. Muzahura na byinshi byiza bizafasha urukundo rwanyu kuvuka bwa kabiri kandi icyo kibatsi gishya umukunzi wanyu azacyishimira. Niba ibintu bitameze neza, iki cyumweru cyuzuye amahirwe menshi yo kubikemura.

Mu butunzi

Iki cyumweru kizaba umusaruro w’ubwenge n’imbaraga mushyira mu gucunga umutungo wanyu. Muzongera imbaraga mu igenamigambi ryanyu bityo mukomeze guhangana n’ibibazo bishaka kubasubiza inyuma. Ibyo mugenda mubona bizabongerera ingufu mu gufata imyanzuro ibateza imbere.

Mu kazi

Muri iki cyumweru muzahura n’ibibatungura byinshi mu kazi ariko imikorere yanyu ntimuzakunda ko ihungabanywa nabyo. Ingamba zanyu zizabafasha guhangana na byo kandi ibi bishobora kuzana impinduka nziza mu mirimo mushinzwe.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Nzeri na 22 Ukwakira (Balance)

Mu rukundo

Muri iki cyumweru ubuzima bw’urukundo rwanyu buzahindura inzira. Muzahura n’impinduka nyinshi kandi muzabasha kuzisangira n’abo mukunda. Muzagishe inama bizabafasha kumenya icyo gukora, ibi bikazanabafasha mu gihe cy’amezi ari imbere. Ukwihangana kwanyu niko kuzabahesha gutuza mu rukundo kandi n’abo mukunda bazabiha agaciro.

Mu butunzi

Gutekereza kwanyu kuzabageza mu nzira ikwiriye, mbese uko muzarushaho gutekereza mu buryo bwiza niko muzaba mwiyegereza inzira mukwiriye kunyuramo ngo ubutunzi bwanyu bumere neza. Bizaba ngombwa ko mwisuzuma kandi mukita ku bintu byose ntacyo mwirengagije kuko uku kwirengagiza n’ubwo kaba ari akantu gato gushobora kubagusha mu mutego wabatera igihombo gikomeye

Mu kazi

Muri iki cyumweru akazi kanyu kazakurikiranamu buryo budasanzwe kandi bwihuse cyane. Muzabona impinduka nyinshi ariko kujyana nazo nibyo bizabafasha kubaka neza umwuga wanyu, muwuha inking zikomeye z’ejo hazaza.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Ukwakira na 22 Ugushyingo (Scorpion)

Mu rukundo

Amarangamutima azababana menshi cyane muri iki cyumweru. Ibyo bazabakorera, ibyo bazababwira, uko bazabitaho ndetse n’impano bazabaha bizakangura cyane ibishashi by’urukundo bibarimo. Muzamenya gutanga ndetse no kwakira urukundo mu buryo bwuzuzanya kandi buryoshye.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muzongera kwitegereza neza ibijyanye n’imicungire y’umutungo wanyu ndetse ibi bitume mwongera imbaraga mu kumenya aho amafaranga yanyu ajya n’inyungu abazanira. Ibyifuzo byanyu byo gutera imbere bizabongerera ubwenge n’umwete wo gukora cyane kandi inyungu ntizizatinda kugaragara.

Mu kazi

Muri iki cyumweru hari byinshi bizabatungura mu kazi ariko ntimuzabikundira kwica akazi n’intego mufite. Intego mwihaye muzazishyira mu bikorwa mutitaye ku bindi byakwivanga mu kazi kanyu kandi ibi bishobora guhindura byinshi ku buzima bwanyu bw’akazi.

Uwavutse hagati y’itariki ya 23 Ugushyingo na 21 Ukoboza (Sagittaire)

Mu rukundo

Muzigiramo impano yo kuvugisha ababikwiriye kandi muzabigiriramo amahirwe. Niba nta mukunzi mufite muzagira amahirwe cyane yo guhura n’abantu bazima. Muzagira umwanya uhagije wo kwitekerezaho no kureba aho muhagaze mu rukundo kandi imyanzuro muzafata izabaherekeza mu gihe kirekire mu buzima bw’urukundo mwaba mufite abakunzi cyangwa ntabo.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muzongera mugenzure neza uko mukoresha umutungo wanyu. Muri iki cyumweru birashoboka ko uko mwari mumenyereye kwinjiza bitinda ntibigende nk’uko byari bisanzwe bityo rero murasabwa kwitonda mukihangana ngo mwirinde ingaruka z’igihe kirekire.

Mu kazi

Uburyo bwanyu bwo kuyobora abandi mudategwa nibwo buzagira ingufu nyinshi mu kazi kanyu ka muri munsi muri iki cyumweru. Imikorere yanyu yihariye izababera isoko y’imbaraga nyinshi zizabageza ku ntego mwihaye. Gusa muzajya mukoresha imbaraga nyinshi ku buryo umunsi uzajya urangira mwananiwe bikabije ariko ntimuzacike intege kuko bizabongerera amahirwe yo gukura mu mwuga.

Uwavutse hagati y’itariki ya 22 Ukuboza na 20 Mutarama (Capricorne)

Mu rukundo

Muzigiramo impano yo kuvugisha ababikwiriye kandi muzabigiriramo amahirwe. Niba nta mukunzi mufite muzagira amahirwe cyane yo guhura n’abantu bazima. Muzagira umwanya uhagije wo kwitekerezaho no kureba aho muhagaze mu rukundo kandi imyanzuro muzafata izabaherekeza mu gihe kirekire mu buzima bw’urukundo mwaba mufite abakunzi cyangwa ntabo.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muzongera mugenzure neza uko mukoresha umutungo wanyu. Muri iki cyumweru birashoboka ko uko mwari mumenyereye kwinjiza bitinda ntibigende nk’uko byari bisanzwe bityo rero murasabwa kwitonda mukihangana ngo mwirinde ingaruka z’igihe kirekire.

Mu kazi

Uburyo bwanyu bwo kuyobora abandi mudategwa nibwo buzagira ingufu nyinshi mu kazi kanyu ka muri munsi muri iki cyumweru. Imikorere yanyu yihariye izababera isoko y’imbaraga nyinshi zizabageza ku ntego mwihaye. Gusa muzajya mukoresha imbaraga nyinshi ku buryo umunsi uzajya urangira mwananiwe bikabije ariko ntimuzacike intege kuko bizabongerera amahirwe yo gukura mu mwuga.

Uwavutse hagati y’itariki ya 21 Mutarama na 18 Gashyantare (Verseau)

Mu rukundo

Urukundo ruzaza ku mwanya wa mbere mubyo mukora niyo byaba bitameze neza cyane muzihutira gukemura ikibazo cyose mubona kibangamira uburyohe bw’urukundo rwanyu. Muri iki cyumweru murasabwa cyane kwirinda intekerezo nyinshi ahubwo mugakora ibyo umutima mwanyu umaze igihe ubishyuza, mukaba mu rukundo kurusha kurugumana mu bitekerezo gusa.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muzongera musubire mu mibare, mwitegereze neza aho amafaranga yanyu ajya ndetse n’inyungu abazanira. Mushobora kuzabona amafaranga mu buryo butunguranye kandi butangaje nk’inshuti ibarangiye ikiraka, amahirwe yo kubona umukiliya ubagurira umwe mu mitungo mwifuza kugurisha kandi byose biri mu nyungu zanyu.

Mu kazi

Muri iki cyumweru muzagira ibiganiro bibaha icyizere cyo gukemura ibibazo byinshi by’akazi ariko muzakenera n’ibihamya birenze amagambo kandi ibi muzabibona nimuramuka mwirinze guhisha ikibarimo. Guhanga udushya kwanyu bizabagirira akamaro muri iki cyumweru, ni byiza rero ko mwinjira neza mu ntekerezo zanyu maze ibitekerezo bije mukamenya kubibyaza umusaruro uko bikwiye.

Uwavutse hagati y’itariki ya 19 Gashyantare na 20 Werurwe (Poissons)

Mu rukundo

Mushobora guhura n’urukundo rubatunguye kandi rufite amahirwe menshi yo gukomeza mu gihe mwaba muri mwenyine. Benshi muri mwe bazabona urukundo rushya kandi ruzabahira. Nta mpamvu yo kuzuyaza gufatirana ayo mahirwe hanyuma ku basanzwe bari mu rukundo ni igihe cyo kuzamura ibishashi byarwo ngo uwo mukunda arusheho kubabonamo icyizere.

Mu butunzi

Umutungo wanyu ushobora guhura n’amahirwe awuzamura muri iki cyumweru. Muzahura n’ibigeragezo binshi bibasaba gukoresha amafaranga mwibwira ko murimo kuvugurura ubuzima bwanyu. Muzabyitondere maze mubanze mubare neza mbere yo kugira amafaranga cyangwa undi mutungo wose musohora bitari ngombwa.

Mu kazi

Muri iki cyumweru muzumva mushaka cyane gushimwa bityo muzakora mutikoresheje ngo mubigereho. Akazi kanyu kazaborohera kandi muzabona ubufasha buturutse hirya no hino kandi muzabwakirane ineza gusa muzabanze mushishoze kuko siko bose bazaba babifuriza ibyiza gusa.

Dusoreje ahangaha n’aho mu kindi cy’umweru,nk’ibyamamare tubifurije kuzagira icyumweru kiza! 

 

Richard [email protected]

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *