Search

Dore Inama wakurikiza niba wifuza kujya murukundo ntuzabyicuze.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

1.Nukunda umuntu ntuzakunde uzagukemurira ibibazo ahubwo uzakunde utazemera ko uheranwa nabyo wenyine. Inshuti nyayo ntigukemurira ibibabazo ahubwo yo ubwayo n’iyo ufite ibibazo uyibonamo igisubizo.

2.Gukundwa ni icyifuzo ariko gukunda ni amahitamo y’umutima, ntuzigere na rimwe uhatira umuntu kugukunda kuko anagukunze kuko wamuhendahenze ntirwaba ari urukundo byaba ari impuhwe

29 Jun 2010 --- Couple embracing --- Image by © JLP/Jose L. Pelaez/Corbis

3.Ntukemerere uwo ukunda ikitakurimo kugirango yishime ahubwo ujye utinyuka kumubwira ikikurimo wenda ababare ariko utamwiyeretse uko utari

4.Uzaharanire kwangirwa uwo uriwe aho kwemera gukundirwa uwo utari we. Ba uwo uriwe, garagara uko uri kandi ube wowe ubwawe uzabikundirwa n’uzanyurwa n’uwo uriwe.

5 Ntugakunde umuntu kuko abandi bamushima cyangwa bamukuratira, uzamukundire ko wowe ubwawe wumva akunyuze kandi wumva umukunda utabyihatamo.

6.Nujya ubona ikosa cyangwa inenge mu myitwarire y’uwo ukunda ntukabimuhishe ngo akunde yishime, jya umuhana mwiherereye ariko nimugera mu ruhame umurengere werekane gusa uruhande rwe rwiza.

7.Ntuzigere wumva amabwire ngo agutanye n’uwo ukunda ariko kandi nunayumva ntugaterere agate mu ryinyo ahubwo bijye biba intandaro yo kwisuzumira ukamenya ukuri kw’ibintu.

8.Ntuzigere na rimwe wishyiramo ko ugomba gukunda umuntu wiringiye ko uzamuhindura, niba uko ameze ubu wumva bitakunyuze wikumva ko ugomba kumukunda akazabona guhinduka nyuma.

9.Ntuzigere uhubukira gukundana n’umuntu kandi ntuzigere ukundana kuko n’abandi bakundana, uzakundane kuko wumva ubishaka kandi bikurimo ntuzabikore wigana abandi.

10.Icyemezo cyo gutangira gukundana uzabanze ugitekerezeho bihagije kuko igihe cyose utandukanye n’uwo mwakundanaga uba uhombye byinshi birimo igihe ndetse n’ibikomere ku mpande zombie. Ntuzarote na rimwe ukundana n’umuntu wumva ko ari ukwikinira, wumva ko ari ukuba wishimisha gusha, uzitonde ubikore ufite intego na gahunda ihamye.

Dufotora amafoto y’ubukwe,  mu masabukuru, iminsi mikuru y’abarangije amashuri, abagiye mubutembere, n’abandi bose bifuza amafoto y’urwibutso, turi abahanga mugufotora no gufata amashusho : Duhamagare kuri 0783035616  KANDA HANO Dukurikire kuri facebook yacu.

NIYOMUKIZA Hassan

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.