Search

Dore uburanga bw’umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Uganda 2018-2019(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 nibwo umuhango nyamukuru wo gutoranya umukobwa uzahagararira abandi nka Nyampinga wa Uganda washyizweho akadomo usiga Quiin Abenakyo ariwe wegukanye ikamba.

Uyu mwangavu kazi Quiin Abenakyo w’imyaka 22 y’amavuko ni we wahigitse abakobwa 22 bari bahanganiye iri kamba maze aba Miss Uganda wa 2018/2019. Uyu mukobwa wiga ikoranabuhanga rishyingiye ku bushabitsi (Business Computing) uvuka mu karere ka Mayuge azanahagararira Uganda mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss World azabera mu bushinwa mu kwezi k’Ukuboza

Iki gikorwa cyo gutoranya Miss Uganda 2018/2019 cyabereye kuri Sheraton Hotel iherereye mu mujyi wa Kampala,  muri Uganda.

Quiin Abenakyo wegukanye ikamba yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota (UBD series). Quinn Abe n’ibisonga bye bibiri, Ahebwa Patience Martha na Trya Margach bazatemberezwa  mu Buholandi bagirire umwiherero mu kirwa cya Bulago kiri i Kampala ndetse banakorere imyitozo muri gym ya  Sheraton Hotel i Kampala.

Quiin Abenakyo wabaye Miss Uganda 2018/2019 n’ibisonga bye bibiri (Ahebwa Patience Martha na Trya Margach) , kandi bahise babona amahirwe yo kurihirwa amashuri mu ishuri rya  Uganda Aviation School, bahabwa akazi ka customer care ku kibuga cy’indege n’ibindi bizagenda bimenyekana mu minsi iri imbere nkuko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza.

Nibirori byari byahuriyemo abanyacyubahiro batandukanye, harimo n’uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz wamamaye ku izina rya Zari Hassan The Boss Lady, wari umwe mubagize akanama nkemurampaka.

Zari yanahumurije abandi bakobwa 21 batabashije kwegukana ikamba avuga ko badakwiye gucika integer zo kwitabira irushanwa kuko bashobora kuba ba Miss Uganda mu myaka ikurikira ku bazaba bacyujuje ibisabwa kugira ngo bajye mu irushanwa.

Miss Uganda 2018/2019 Quinn Abe (Hagati) n’ibisonga bye bibiri, Ahebwa Patience Martha na Trya Margach

Miss Leah Kagasa wari umuranye ikamba imyaka 2

Nyuma yo kwambikwa ikamba

Zari yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.