Search

Dore uko muri Amerika abayobozi b’amatorero n’abanayoboke babo batangiye kwitwaza imbunda mu nsengero(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Urusengero rwa World Peace and Unification Sanctuary , rwo muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika nirwo rwafashe iya mberemu gushyira mu bikora itegeko rya Trump ryemerea abakozi b’Imana kwitaza imbunda mu gihe bajya, bari cyangwa bava mu rusengero.

Bamwe mu bayobozi b’itorero World Peace Sanctuary mu rusengero n’imbunda zabo

Ibi bibaye nyuma yiraswa riherutse kubera muri Leta ya Florida ,rigahitana   bamwe mu banyeshuri bigaga ku kigo cyo muri uwo mugi.Ikinyamakuru The Independent cyanditse ko , kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’igicamusi, aribwo ubuyobozi bw’itorero World Peace and Unification Sanctuary, batumijeho abayoboke baryo,mu gikorwa cyo gusabira umugisha izi ntwaro zigiye gutungwa n’abayoboke babo nk’ibindi bikoresho byose bakoresha mu buzima busanzwe bwa  buri munsi.

an142369082epaselect-epa065.jpg

Abakecuru bakomeye mu Itorero ntibatanzwe kwitwaza imbunda zabo

Ku ikubitiro abayobozi bakuru mu iri dini binjiye mu rusengero bwitwaje imbunda nini zo mu bwoko bwa AR-15,mu makanzu y’umweru amakoti atukura akoze mu buryo butinjirwa n’amasasu {Bullet Prof} , imirongo mireremire y’abayoboke babo biganjemo igitsina gore bose bambaye bisa naho biteguriye urugamba niko  binjiye mu rusengero ruherereye mu murwa rwagati wa Leta ya Pennsylvania.

Aganira n’umunyamakuru wa Independent , umwe mu bayobozi biri torero yagize ati”Ubwo abana baraswaga , umutoza wabo ubatoza mu mupira w’amaguru yinjiye ajya kubatabara gusa nawe byarangiye ahaguye, niba aya ariyo mahitamo reka tuyemere”

an142392089newfoundland-pa-.jpg

Umwe mu bayobozi bitorero ahetse imbunda gisirikare

Itegeko ryemerera abantu gutunga intwaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryatangiye kuganirwaho , nyuma yaho Perezida Trump asabiye inteko ishingamategeko gukora ubucukumbuzi ku gitero cyari cyagabwe mu kigo cy’amashuri mu mugi wa Florida, mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare.

an142402637newfoundland-pa-.jpgan142365886epa06570934-pari.jpgan142369082epaselect-epa065.jpg

Ildephonse Dusabimana-ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *