Search

Dore urutonde rw’abantu 5 b’ibyamamare bakiri bato bakize kurusha abandi muri uyu mwaka

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu rutonde ngarukamwaka rukorwa na Forbes rugaragaramo abahanzi, abakinnyi bakomeye ba filime kugeza kubakora kuri televiziyo, rugaragaza ibyamamare byakize bikiri bito. Muri uru rutonde baguha ndetse naho ibi byamamare byakuye amafaranga kumyaka yabyo.

Dore urutonde rw’ibyamamare 5 bikize ku myaka mike muri uyu mwaka wa 2018.

05. Neymar – Imyaka: 26

Image result for Neymar

Miliyoni 37 z’amadolari y’Amerika.

Neymar Da Silva Santos Junior (yavutse kuwa 5 Gashyantare, 1992) akaba zwi cyane ku izina rya Neymar cyangwa Neymar Jr. Ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil.

Neymar yatangiye gukina umupira w’amaguru by’umwuga afite imyaka 17. Naymar ni uwa 4 mubakinira ikipe y’igihugu ya Brazil, nyuma yo gutsinda ibitego 53 mu mikino 83 kuva afite imyaka 18.

04. Chance the Rapper – Imyaka 25

Image result for Chance the Rapper

Miliyoni 33 z’amadolari y’Amerika.

Chancelor Jonathan Bannett (yavutse Mata, 1993) azwi cyane nka Chance the Rapper, ni umuraperi ukomoka muri Amerika, akaba umuririmbyi, umu Producer ndetse n’umukinnyi wa filime.

03. Jordan Spieth – Imyaka: 24

Image result for Jordan Spieth

Miliyoni 34.5 z’amadolari y’Amerika.

Jordan Alexender Speth (yavutse kuwa 27 Nyakanga, 1993) ni umukinnyi wa Golf w’umunyamerika mu marushanwa PGA Tour kandi yagizwe uwambere ku isi muri Official World Golf Ranking.

Intsinzi ye ikomeye yaje mu marushanywa ya 2015, 2015 Masters Tournament ubwo yinjije miliyoni 1.8 y’amadolari y’Amerika.

02. Justin Bieber – Imyaka: 24

Image result for Justin Bieber

Miliyoni 83.5 z’amadolari y’Amerika.

Justin Drew Bieber (Yavutse kuwa 1 Werurwe, 1994) ni umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Canada.

Bieber yatsindiye ibihembo byinshi harimo nka American Music Award nk’umuririmbyi w’umwaka muri 2010 na 2012, Grammy Award mu birori byo muri 2016 kubera imbyino nziza mu ndirimbo ye “Where Are U Now”, na Latin Grammy Award mu birori bya 2017 kubera gusubiramo indirimbo Despacito.

Yaje mu rutonde ngarukamwaka rukorwa na Forbes mu byamamare 10 bikomeye cyane ku isi muri 2011, 2012, ndetse na 2013. Muri 2016, Bieber yabaye umuririmbyi wa mbere mu kurenza abarebye Videos ze zose miliyari 10 kuri Vevo.

01. Kylie Jenner – Imyaka 20

Image result for Kylie Jenner

Miliyoni 41 z’amadolari y’Amerika.

Jenner niwe muto ku rutonde rw’ibyamamare 100 rukorwa ma Forbes ku isi. Jenner akaba ari kumwanya wa 59 kuri uru rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes.

Kylie Kristen Jenner (yavutse kuwa 10 Kanama, 1997) umunyamideri, umunyamishinga ndetse n’umunyamakuru.

Muri 2012, yagiranye ubufatanye n’uruganda rw’imyenda PacSun. Ubu muri 2018, afite abantu barenga miliyoni 100 bamukurikiye kuri Instagram, ibi byatumye aza murutonde rw’abantu 10 bakurikiwe cyane kuri Instagram. Muri 2017, Jenner yashyizwe ku rutonde rw’ibyamamare 100 ku isi bikomeye, ibi bituma aza kumwanya wa mbere nk’icyamamare gifite imyaka mike cyane.

 

Richard [email protected]

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *