Search

Drake yaciye agahigo gakomeye kubera album ye nshya yise “Scorpion”

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuraperi Aubrey Drake Graham  wamamaye ku izina rya Drake yaciye agahigo gakomeye ku Isi kurusha abandi bahanzi bose kubera Album ye nshyashya yise “Scorpion”kugeza ubu imaze kumvwa n’abarenga Miliyari imwe mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa aribwo ayishize hanze.

Urubuga rwo kuri murandasi Billboard  rutangaza ko iyi Album ya Drake imaze kumvwa n’abantu benshi birenze izindi Album zose zabayeho, iyi album “Scorpion” iciye aka gahigo ikuyeho album ya Post Malone yari imaze kumvwa n’abantu miliyoni 700 , iyi album yari yariyise  “Beerbongs & Bentleys”.

Drake w’imyaka 31 nyuma y’ibi  yahise anagurisha kopi Copies) ziyi Album  zirenga 732,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine. Drake ni umwe mu bahanzi bakunze  guhirwa cyane na Album ze akora cyane ko iyo aherutse gukora yasohotse mbere umwaka ushize yari yise “More Life” nayo yazamutse cyane muri Album zumvishwe cyane dore ko mu cyumweru cya mbere nayo yari imaze kumvwa n’abantu Miliyoni 600.

Iyi Album “Scorpion” yumvishwe cyane biciye ku mbunga zo kuri Murandasi z’umvirwaho ndetse zikanagurishirizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music na Amazon Music , izi mbuga zikaba zinemeza ko iyi Album igisohoka yahise yumvwa n’abantu Miliyoni 300 mu masaha 24 gusa.

Drake yaciye agahigo ko kugira Album ikunzwe cyanemu gihe gito

Billboard itangaza ko imibare y’abumvise “Scorpion” mu cyumweru kimwe gusa yahita iyishyira ku mwanya wa mbere muri album 200 za mbere zikunzwe, kugeza ubu uyu muhanzi ni we ukomeje kugaragaza amateka yo kugira album zikunzwe mu gihe gito ziba zimaze zishyizwe ahagaragara.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.