Search

Dream Boys barasaba abakunzi babo ko babarangira abageni kuko bo bahebye kandi imyaka imaze kugwira

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Abasore babiri bagize itsinda rya Dream Boys aribo Platini na TMC barasaba abakunzi babo ko babarangira abakobwa bazababera abageni kuko bo barahebye kandi ngo igihe cyiza cyo kurongora kirikubacika.

Platini na TMC barasaba abakunzi babo kubarangira abageni kuko bo barahebye kandi igihe kirikubashirana.

Aba basore bavuga ko bahura n’abakobwa benshi ndetse beza hakaba ababifuza na bo bakagira abo bifuza ariko ngo kugeza ubu nta n’umwe barabona wababera umugore.

Iki ngo n’ikibazo gikomeje kubakomerera ari nayo mpamvu basaba ubakunda wese kubafasha kubona abakobwa b’umutima kugira ngo bave mu busore babe abagabo.

Platini yagize ati “Isaha ntiragera gusa rwose tumaze gukura rwose twabuze abagore, kubona n’uwo mukundana ni ikibazo. Buri muntu udukunda rwose yaturwanaho nkareba ko nibura muri 2020 narongora nkava mu bugaragu.”

Platini avuga ko kuva yatandukana n’uwo bahoze bakundana kugeza ubu akaba nta muntu afite ufatika yakwita umugore w’ejo hazaza.

TMC nawe yunze muryamugenzi we, avuga ko bahura n’abakobwa benshi akabanyuzamo ijisho akumva havamo umuntu, ariko akabura uko abageraho nyamara ngo nk’ibyamamare bahura na benshi.

Ati “Duhura n’abakobwa benshi ariko burya si abagore. Rwose njyewe nditeguye akanya kose namubona nabwira abantu ngo bambare amakote banshyigikire. Ndasaba abantu badukunda kuturangira kuko igihe kiri kuducika.”

Nubwo ariko aba basore bakomeje gushakisha abazababera abafasha, bemeza ko bitababuza gukomeza akazi kabo ka muzika. Mu minsi ya vuba baritegura gushyira ahagaragara album yabo bitiriye indirimbo baheruka gusohora bise ‘Wagiye kare’.

Dream Boys niyo iherutse kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *