Search

Dream Boyz bahamije ko bashishuye indirimbo y’umutanzania, bikabafasha kuryoshya iyabo bise “Romeo & Juliet”

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Hashize iminsi hacicikana aka video kagaragaza indirimbo nshya y’abahanzi Dream Boyz bafatanyije na Riderman ni indirimbo nshya aba bahanzi bise “Romeo & Juliet” aka ka video kasirikiraga kagaragaza uburyo aba bahnzi bagerageje kwigana igihangano cy’umuhanzi, Beka Fleva wo mugihugu cya Tanzania mu ndirimbo ye yise “Sikinai”

Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boyz

Umwe mubagize itsinda rya Dream Boyz, Nemeye Platini yagaragaje ko mu ndirimbo Romeo na Juliet hari ibyakuwe mu ndirimbo “Sikinai” ya Beka Flavour wo muri Tanzania bakabyifashisha mu ndirimbo yabo gusa yanze gutangaza uko byakozwe.

Ibi uyu muhanzi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro The Turn up gitambuka kuri TV 10, ubwo Platini yabazwaga kubivugwa n’abakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda, bamaze iminsi bavugako aba bahanzi bashishuye indirimbo y’umunya-Tanzania bakayiyitirira.

Yagize ati ” Hari utumelody twakuye ku ndirimbo Sikinai ya Baker Flavour dukora Romeo and Juliet, ubyite uko ushaka ariko ni uko byagenze”.

Si ubwambere abahanzi bo mu Rwanda bavugwaho kwigana umuziki w’abandi bahanzi bagafata ibyo baba baririmbye bakabishyira mururimi rw’ikinyarwanda, ibi bimaze kumenyekana mumvugo bise gushishura.

Ntabwo ari ubwambere aba basore bagize itsinda rya Dream Boyz bavuzweho kwigana ibihangano by’abandi kuko byahereye ku ndirimbo  bise “Sinzika” iyi ndirimbo yatumye banamamara cyane mu Rwanda, yaba amagambo ndetse n’umudiho, utiriwe watega amatwi ngo unumve neza wumvako ari indirimbo y’umuhanzi wo muri Tanzania witwa Q Chillah mu ndirimbo yise “Si ulinizaa” uyu muhanzi aririmba avuga uko se yamubyaye ntamurere, akarerwa na nyina agakura bigoranye.

Indi ndirimbo nanone aba basore bafashe bakayishyira mu kinyarwanda bakayita igihangano cyabo ni indirimbo ya Aslay nawe wo muri Tanzania yise “Angekuona”aho aririmba avuga uko yazanye umugore mwiza ariko akaba ataragize amahirwe yo kumwereka nyina kuko nyina yapfuye. iyi nayo Dream Boyz barayifashe bayishyira mu kinyarwanda bayita “Wagiye kare” ari nayo nshya yabo baherukaga gushyirahanze.

Reba Video ya Dream Boyz bise “Romeo & Julliet”

Reba Video ya Beka Fleva, Dream Boyz bashishuye

 

Stony Paparazzi

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.