Search

Ese koko ni ukuri,habahavumbuwe undi mugabane munyanja y’ubuhinde?byinshi isomere.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Abahanga mubumenyi bw’isi baba bavumbuye  undi mugabane,uwo mugabane witwa Mauritia,abo bahanga bavuze ko uyumugabane  uherereye mu inyanja y’Ubuhinde

Uwari uyoboye iryotsinda ryakoze ubwo bushakashatsi bwana, Prof. Lewis Ashwal wo muri kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo, avuga ko uwo mugabane umaze igihe kimyaka miliyoni 200 uvutse ariko ko igice kinini cyawo kimaze imyaka miliyoni 8 4 kirohamye munsi y’inyanja.

Mumagambo ye Yagize ati “Turi kwiga uburyo imigabane yiciyemo ibice, kugira ngo tumenye neza imiterere n’amateka y’ubutaka bugize Isi.”

Ikinyamakuru  Usatoday dukesha iyi nkuru kivuga ko abo bashakashatsi basanze Mauritia kimwe mu bice cy’umugabane munini wahoze witwa Gondwana, waje gucikamo ibice ukabyara Afurika, Australia, Antarctica na Amerika y’Epfo.

Impuguke mu miterere y’Isi ivuga ko Gondwana yabayeho mu myaka miliyoni 200 ishize ikaba kandi yari igizwe n’ibitare bimaze imyaka miliyari 3.6.

Uyu mugabane uvumbuwe nyuma y’uko ku birwa bya Mauritius havumbuwe ibuye ry’agaciro cya zircon rikunze kuboneka mu bikoma byarutswe n’ibirunga kera cyane, impuguke zikabona bidasanzwe.

Ashwal yagize ati “Isi igizwe n’ibice bibiri, imigabane, ishaje n’inyanja, zikiri nto mu myaka. Ku migabane ibitare bishobora kuba bimaze imyaka miliyari ariko mu nyanja nko ku birwa nka Mauritius ntibisanzwe kuhabona ibitare bishaje cyane.”

Ikirwa cya Mauritius kimaze imyaka ibarirwa muri miliyoni nke, ariko iryo buye ry’agaciro ryahavumbuwe ribarirwa muri miliyari eshatu.
arongera aravuga ati“Kuba twavumbuye zircon ishaje byerekana ko Mauritius yavuye ku mugabane wa kera cyane.”

Ubu bushakahsatsi buvuga ko hari ibindi birwa byinshi bigize umugabane wa Mauritia bizakomeza kuvumburwa mu nyanja y’u Buhinde.

Richard Uwizera

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.