Search

Ese kutanyurwa cg kugira ubushake bukabije bw’imibonano mpuzabitsina biterwa n’iki?

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nkuko hariho abantu usanga badakunda gukora imibonanompuzabitsina cyane bitewe n’impamvu zitandukanye,ninako hari n’abandi usanga babikunda cyane ndetse banabikora ugasanga ntibanyuzwe ahubwo bagashaka uwo bahora babikorana.

Indwara ya Nymphomane ni iki? 

Nymphomanie ni uburwayi budakunze kugaragara cyane aho umuntu afatwa n’ubushake bukabije bwa gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’igihe agize amahirwe akayikora ntanyurwe.

Ibi rero bituma ahorana muri we iki cyifuzo iminsi yose, amasaha yose bigatuma yiheza mu bandi kuko aba yumva bimuteye isoni n’agahinda ko kutamera nk’abandi dore ko iyi ndwara inabangamira bikomeye uyirwaye.

Ese yaba iterwa n’iki? 

N’ubwo abaganga batarabona impamvu nyayo itera iyi ndwara bagenda bavumbura zimwe na zimwe bakeka ko zaba arizo.

Muri zo harimo agahinda gakabije no kwigunga, kuba amarangamutima yawe cyangwa ibyiyumviro byawe bihora bihindagurika, waba wishimye mu minota mike ukaba ubabaye mu kandi kanya ukaba urakaye mu kandi kanya urira bityo bityo ndetse no kuba waragiye ubabazwa cyane n’abantu mudahuje igitsina.

Ibi byose rero bituma ahora yumva ari wenyine kandi abenshi bakumva ko imibonano mpuzabitsina aricyo gisubizo rukumbi cy’ubwo bwingunge atanayikora akabura amahoro muri we akumva hari icyo abura gukomeye.

Uburyo iyi ndwara ifata Nk’uko ubushakashatsi bukomeza kubigaragaza iyi ndwara ifatwa cyane n’abantu b’igitsina gore.

Iyo yamaze gufatwa n’ubu burwayi rero usanga yishimira abagabo ndetse agahora ashaka kubakurura ngo babone ubwiza bwe. Bamwe muri bo rero usanga bakunze kubigeraho bagakunda abasore cyangwa abagabo beza cyane kandi bagakoresha imbaraga z’ubwiza bwabo zose ngo bakunde babageze mu buriri.

Gusa ikibazo gikomeye ni uko akenshi n’iyo bageze mu gikorwa nyir’izina batajya banyurwa ahubwo bumva barushijeho kugira ubushake. Umwe mu barwayi ba nymphomanie yagize ati

“Nshaka buri gihe abagabo beza kurusha abandi kuko akenshi mba numva ko ari bo byibura bahaza kwifuza mba mfite. Nyamara n’ubwo nagira benshi nte ntana rimwe mbikora ngo numve nyuzwe.

Yakomeje agira ati”Nkeka ko byaba binaterwa n’uko muri njye mbikora nta marangamutima nyayo mfitiye uwo turi kumwe.” Undi we yagize ati “Sinita ku isura cangwa igihagararo cy’umugabo uwo ariwe wese naryamana nawe, icyo mba mfite mu mutwe ni ukubikora uko byagenda kose. Gusa ikibazo gikomeye ni uko uko ndushaho kubikora ariko ngenda ndushaho kubishaka. Byambayeho akarande.”

Uretse kuba ibangamira uyirwaye rero kubera kutabona uko ahaza ukwifuza imutegeka, usanga ari n’indwara itera isoni uyirwaye ku buryo binamwogerera guhora yigunze no kutagira inshuti. Umugore umwe uyirwaye yagize ati

“Nataye umugabo wanjye kubera uburyo nabonaga muvuna bikabije musaba ko twahora mu mibinano. Nari naramubujije amahoro.” Undi ati “Nkimara kubwira inshuti yanjye kibazo mfite ntiyigeze yongera kundeba nk’uko yandebaga ahubwo yamfashe nk’umurwayi wo mu mutwe cyangwa se naba ntameze nk’uko abandi bavutse bameze.”

Uku guhezwa mu bandi rero ndetse no kwiheza bo ubwabo usanga bituma benshi bicwa no kwigunga n’agahinda gakabije kugeza ubwo bagize ibibazo bikomeye byabageza no ku rupfu.

Inama ku baba bafite iki kibazo Kugeza ubu nta muti nyawo iyi ndwara irabonerwa. Gusa bimwe mu bimenyetso byayo nko kwigunga n’agahinda gakabije n’ibindi byinshi bijyanye n’amarangamutima ababamo, biganirizwa abaganga babishinze abo bita mu ndimi z’amahanga “Psychologue”.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *