Search

Ese Raheem Sterling yaba ari we uzasimbura Gareth Bale muri Real Madrid?Menya byinshi hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Real Madrid iravuga ko yifuza umukinnyi w’Ubwongereza ukinira mu ikipe ya Manchester city, Raheem Sterling, igihe cyose yaba imaze kurekura Gareth Bale.Ahazaza ha Sterling mu by’ukuri ntiharasobanuka nyuma y’uko uyu mukinnyi ukinira ku mpande ari hafi kumara imyaka ibiri muri iyi kipe nta gitekerezo cyo kongera amasezerano.       

Raheem Sterling arifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid

Ikinyamakuru ‘Daily Mirror’ kiratangaza ko kutagira igitekerezo cyo kongera amasezerano k’uyu mukinnyi kwatumye ikipe ya Real Madrid imwifuza dore ko n’umutoza Zinedine Zidane yemera cyane ko Sterling ashoboye.

Twavuga ko ibi ari bimwe mu bihe byiza Steling yagize mu mwuga we w’umupira w’amaguru, dore ko ubu ngubu ari we mukinnyi umutoza Pep Guardiola asa n’uwubakiyeho kuko kuva uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018 watangira , amaze gutsinda ibitego 20 mu marushanwa yose ikipe ya Manchester City yakinnye. Muri ibyo bitego harimo 15 yatsindiye muri shampiyona y’Ubwongereza.

Gareth Bale ashobora kuba yasimburwa na Raheem Sterling muri Real

Biravugwa ko ikipe ya Real Madrid izarekura rutahizamu, Gareth Bale, ku mpamvu z’uko nta kintu gikomeye yigeze ageza ku ikipe ye nk’uko byari byitezwe bitewe n’ibibazo by’imvune yagiye ahura na byo.

Raheem Sterling ari ku rutonde rw’abakinnyi bakwekwaho kwerekeza mu gihugu cy’Uburusiya gukinira igikombe cy’isi muri Kamena, uyu mwaka.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru batandukanye, bazobereye ibijyanye n’igura n’igurisha ry’abakinnyi bavuga ko bitewe n’urwego uyu mukinnyi agezeho, natongererwa amafaranga ahembwa nta kabuza Manchester City izamuhomba.

 

Richard [email protected]                                                                                           

 

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *