Search

Ese ujyawibuka ko ufite impamvu yo gushima Imana buri munsi?

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Luka 13:1-5 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati”Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?

Abantu begereye Yesu bamubwira amakuru y’abanyagalilaya biciwe mu rusengero na Pilato. Babibvuga bumvaga abapfuye barazize ibyaha bakoze. Muri icyo gihe hari na none n’andi makuru y’abantu 18 bari bagwiriwe n’umunara w’i Silowamu. Mu myumvire y’abantu b’icyo gihe impfu nk’izo zafatwaga nk’ibihano by’Imana ku banyabyaha.

Ibi byanditswe byanyigishije byinshi nsanga umuntu wese urimo gusoza uyu mwaka agomba kuzirikana:

1) Gupfa ni kimwe mu bintu cyashoboraga gushikira buri wese mu myaka itambutse , Abo twabuze mu gihe cyashize ntibazize amakosa bakoze. Ntabwo abagejeje 2018 aribo bakoze neza. Waba wibaza ko gupfa byashoboraga ku kubaho?

2) Nta wapfuye mu minsi ishize abyiteguye. Abagiye hafi bose bari bazi ko bazageza uyu munsi, Bagiraga imigambi n’imishinga bigera muri 2019 ndetse na nyuma yabwo. Ndetse n’abari barwaye indwara zidakira bahoraga bumva bizahinduka bagakira.

3) Ntaho urupfu rutasanga umuntu. Ntaho umuntu yajya ngo arukwepe. Bariya Banyegalilaya baguye mu rusengero. Abantu 18 bavugwa baguye i Silowamu. Aho niho hantu hari umutekano wizewe cyane kurusha ahandi. Ariko urupfu rwarahabasanze! Ntabwo ugejeje none kubera ko aho uri hatekanye. Hari abaguye mu bihugu bimaze imyaka itabarika bitarangwamo intambara, ibihugu isi ifata ko bitekanye kurusha ibindi. Hari n’abari mu bihugu bivugwa mo intambara ariko batapfuye. Uribuka ko aho warindiwe ariho abandi bapfiriye?

4) Abagiye ntacyo tubarusha. Nta n’icyo twakoze ngo tutagenda. Twagiriwe ubuntu bwo kurangiza iki gihe cyose, Ese wibuka ko ari amahirwe wagize? Waba se wibuka ko igihe cyose watakaza ayo mahirwe? Tekereza uyatakaje none!

5) Igihe icyo ari cyo cyose uhereye none Imana yaguhamagara. Ubyiteguye ute?

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.