Ese urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz rurashoboka dutegereze ubukwe cyangwa nukwikubanaho gusa byarangira umwe akazaca ukwe?

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Hashize iminsi abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bagaragariza abakunzi b’umuziki wabo ko bari mu munyenga w’urukundo, bitewe nuko bigaragaza hari ababyemera hari n’aba bihakana bakavugaka ko ari ukurangaza abantu kugirango bakomeze bavugwe.

Mu minsi ishize hari uwambajije ikibazo agira ati “Ese ko uri umunyamakuru Ariel na Juno buriya barakundana” nkurikije amakuru mfite nanze kumuhakanira cyangwa ngo mwemerere ahubwo namusubije ngira nti“Uko ubibona nanjye niko mbibona!”

Abantu benshi bakunze kwibaza kurukundo rwa Ariel na Juno

Kwizera Bosco Junior ((Juno Kizigenza )na Ariel Uwayezu uzwi nka  Ariel Wayz batangiye kuvugwa cyane ubwo bashyiraga hanze indirimbo barikumwe bise “Away” bongera kugaruka cyane mu itangazamakuru ubwo babonekaga mu mashusho babyina indirimbo ya Bruce Melody yise “Katapila”imibiri ikoranaho ndetse aya mashusho avugisha benshi kuko uyu mukobwa atari yambaye isutiya amabere arihanze.

Mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Julius Chitta, Ariel Wayz yabajijwe ku bijyanye n’amafoto ye arimo gusomana na Kizigenza, yashyizwe ku rubuga rwa ‘Instagram’ bikozwe n’uwiyita ‘The Cat’, ariko yanze kugira icyo ayavugaho, avuga ko byari mu rwego rw’akazi. Gusa Ariel yashimangiye ko Kizigenza ari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe.

Ariel ni umwe mubahanzi bafite impano yo kuririmba

Juno na Ariel babikora bagamije gutwika imbuga nkoranyambaga

Ubundi mu myidagaduro hakunda gukoreshwa ijambo gutwika ni ijambo rikora mu gihe ukoze ikintu kikagera kure cyangwa se ukagikora neza cyane. Ubu mu myidagaduro hakoreshwa gutwika igihe abantu baba bavuga ko umuhanzi yakoresheje impamvu cyangwa intwaro iyariyo yose ngo yamamaze ibyo akora.

Ariel na Juno bamaze iminsi aribo bavugwa cyane nyamara urebye neza wabona ko ari ibintu biteguye kuko bitangira bigize nkaho amashusho yabo yagiye hanze basomana ataribo bayashyize hanze nyamara amashusho ni nayo mbarutso ya byose. Aya mashusho yaje kugaragara mu ndirimbo bakoranye ikuzuza miliyoni y’abayirebye mu minsi 23 nyamara bidasanzwe ku muhanzi utarubaka ibigwi kugeza ako gahigo. Benshi barebye iyo ndirimbo bakurikiye ibyayivugwagamo birimo Ibere rya Ariel Wayz naryo ryarikoroje.

Juno aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Birenze” hari amafoto yabanjirije iyi ndirimbo aba bombi bagaragara basomana ndetse akaba ari no muri iyi ndirimbo, ibi byatumye abantu benshi bareba iyi ndirimbo bagamije kureba uburyo aba bahanzi basomana umunwa kuwundi.

Hari abavugako urukundo rwa Ariel na Juno rudashoboka

Ariel Wayz afite umukunzi babana mu nzu.

Uyu mukobwa Ariel ntabwo yaba akundana na Juno ngo anakundane nundi babana kugeza ubu tutashatse kuvuga izina rye kubw’umutekano we gusa icyo wamenya ni uko uwo babana arazwi nkuko tubikesha ikiganiro The Choice Live.

Juno Kizigenza asanzwe afite umukobwa bakundana uba hanze y’u Rwanda.

Amakuru agera ku kinyamakuru IBYAMAMARE.com nuko Juno afite umukobwa uba hanze y’u Rwanda bamaze igihe bakundana witwa Igihozo, uyu mukobwa ari mubantu bake Juno akurikirana kurubuga rwa instagram, amakuru avugako aba bombi batangiye gukundana Juno atara tangira kwamamara ndetse ngo bafite gahunda yo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Juno na Ariel mu gitaramo cya Kiss Summer Awards

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bafatwa nk’abahanzi b’Abanyarwanda bazaba bakomeye mu gihe kizaza, ukurikije amajwi yabo meza ndetse n’ubushobozi bwo guhanga bifitemo. Kugeza ubu, ngo ntibirasobanuka neza niba abo bahanzi bazagera aho bakorana nk’umuntu umwe, cyangwa se niba ari ukuzamura umuziki wabo gusa, ariko igihe kizabisobanura neza.

Ariel Wayz warangije kwiga mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo, afatwa nk’umwe mu bahanzi b’Abanyarwandakazi bafite impano cyane.

Ese wowe urukundo ruvuga hagati ya Ariel na Juno urubona ute? Dutegereze ubukwe cyangwa ni agatwiko?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO