Hari hashize igihe kinini, abanyempano baturuka mubihugu bigize u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya, bariguhanganisha impano zabo hashakishwa uzegukana akayabo k’ibihumbi 50,000 by’amadorali mu marushanwa ya East African Got Talent.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Ukwakira 2019 nibwo iri rushanwa ryasojwe.

Mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, Itorero Intayoberana niryo gusa ryari rihagarariye u Rwanda muri batandatu bahatanaga, harimo Esther & Ezekiel (baturutse muri Uganda), DNA (baturutse muri Uganda), Spellcast (baturutse muri Kenya ), Jehovah Shalom Acapella (Baturutse muri Uganda), Janelle Tamara bo muri Kenya.
Abegukanye igihembo cy’iri rushanwa ni Esther na Ezekiel bakomoka muri Uganda bakaba bahawe igihembo cy’ihibumbi 50,000 by’amadorali. naho ku mwanya wa Kabiri haje itsinda ry’abanyarwanda ribyina imbyino gakondo ryitwa Intayoberana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook