Search

Expo 2017 hazamurikwa urugero rw’amazu ya etage agura miliyoni 8 azafasha abashaka kuva mu bukode

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Muri expo 2017 iteganyijwe gutangira kuya 22 Kanama 2017, kamwe mudushya tuzayigaragaramo n’inzu y’amatafari ahiye kandi y’igorofa izerekwa abifuza gutunga inzu zabo muri Kigali ku giciro kiringaniye.

Inzu iciriritse izamurikirwa abazitabira Expo 2017.

Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni umunani, ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni n’ubwogero,kakaba ari kamwe mu dushya urugaga rw’abikorera rugaragaza nk’akazaranga iri murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya 20.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje ubuyobozi bw’Urugaga bw’Abikorera mu Rwanda ,Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Imirimo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, hagaragajwe uko ibikorwa byo kumurika byagiye bihindura isura uko imyaka yagiye ishira.

Aho ni ho Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Benjamin Gasamagera yahereye avuga ko kuri iyi nshuro, hari agashya k’inzu yubatswe mu matafari ahiye izaba ari urugero rwiza ku bashaka gutunga inzu zabo.

Yagize ati “Muziko inzu ziciriritse ku gihugu cyacu ari umushinga inzego nyinshi zimaze igihe zitekerezaho zireba uburyo mu iterambere ryacu twazabona uburyo twatuza abantu mu buryo buciriritse butabahenze cyane.”

Yakomeje avuga ko hari abashoramari benshi bahisemo gushora imari yabo mu Rwanda biturutse ku kuba baritabiriye Expo mu bihe bitandukanye bakareba aho bashora imari yabo mu Rwanda, bityo ko imurikagurisha bitakiri ugucuruza gusa nk’uko byatangiye bigenda.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kanimba François we yavuze ko kumurika ni ishuri kuko ubona abo muhanganye ku isoko ndetse ukabona n’umwanya wo kureba abafite icyo wabigiraho no kubabaza ibibazo.

Iri murikagurisha mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 20 ubwo hazaba kandi hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 ribayeho.

Umuyobozi wa PSF,Ruzibiza Stephen, Minisitiri Kanimba na Chairman wa PSF, Gasamagera Benjamin mu kiganiro n’itangazamakuru.

Abitabiriye ikiganiro Mineacom na PSF bagiranye n’itangazamakuru ku myiteguro ya Expo 2017.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.