Ezekiel na Esther mugahinda gakomeye nyuma yo kwegukana asaga miliyoni 50 muri Kenya, imyaka ibiri irashize none amaso yaheze mukirere.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Itsinda ry’abavandimwe babiri bafite impano yo kuririmba bakomoka muri Uganda, Ezekiel na Esther Mutesasira rivuga ko ritarahabwa amadolari ya Amerika ($) 50,000 batsindiye ubwo begukanaga irushanwa rya East Africa Got Talent riheruka.

Tariki ya 6 Ukwakira 2019 ni bwo Ezekiel w’imyaka 13 y’amavuko na Esther w’imyaka 16 begukanye iri rushanwa, babikesha impano idasanzwe bagaragaje mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye zakunzwe.

Itsinda ry’abavandimwe babiri bafite impano yo kuririmba bakomoka muri Uganda, Ezekiel na Esther Mutesasira rivuga ko ritarahabwa amadolari ya Amerika ($) 50,000 batsindiye ubwo begukanaga irushanwa rya East Africa Got Talent

Icyo gihe bashyikirijwe icyangombwa cyerekana ko batsindiye aya mafaranga nk’uko bigaragara mu ifoto ibanza kuri iyi nkuru, gusa kugeza ubu bavuga ko batarahabwa aya mafaranga.

Mu butumwa bashyize ku rukuta bwabo rwa Facebook, Ezekiel na Esther bagaragaje ko bababajwe cyane no kuba bamaze imyaka ibiri bategereje aya mafaranga, bakagisha inama y’icyo bakora.

Bagize bati: “Uyu munsi ntabwo turahabwa amafaranga twatsindiye. Birababaje cyane. Imyaka ibiri dutegereje. Bakundwa, turababaye bikomeye, twanditse ubu butumwa kugira ngo tubone igisubizo cyihuse ku mafaranga $50,000 twatsindiye twagombaga guhabwa.”

Ezekiel na Esther Mutesasira

Aba bavandimwe bavuga ko bahindutse abahemu kubera ko amwe muri aya mafaranga bari baratanze isezerano ko bazayakoresha mu bikorwa by’ubugiraneza, ikaba imwe mu mpamvu yatumye bagaragaza ikibazo cyabo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO