Faustin Usengimana usanzwe ari myugariro wa Police FC yagaragaje amafoto ari kumwe n’umugore we ndetse n’imfura yabo umufana ati “ndabona umubyeyi yambaye yikwije.”

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Faustin Usengimana usanzwe ari myugariro wa Police FC yagaragaje amafoto ari kumwe n’umugore we ndetse n’imfura yabo, agaragaza ko yishimiye umuryango we, gusa umwe mu bafana be avugira ku mugore we agira ati “ndabona umubyeyi yambaye yikwije.”

Ni amafoto uyu myugariro yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, aho yayashyizweho ubundi akayaherezanya ubutumwa bugira buti “Les Usengimana.” Arangije ashyiraho uturangabyiyumviro tw’imitima ibiri bigaragaza ko akunda umuryango we.

Faustin Usengimana usanzwe ari myugariro wa Police FC yagaragaje amafoto ari kumwe n’umugore we ndetse n’imfura yabo umufana ati “ndabona umubyeyi yambaye yikwije.”

Ni amafoto bamwe bagaragaje ko bishimiye umuryango w’uyu myugariro wa Police FC aho uwitwa Maombi yagize ati “Umuryango mwiza muvandimwe.”

Aya mafoto agaragaza Usengimana yambaye isuti y’umukara mu gihe umugore we Umuraza Bayingana Daniella yambaye ikanzu nziza y’umukara itari ndende cyane naho imfura yabo ikaba yambaye ishati y’umweru n’ipantalo y’umukara.

Umwe mu bafana b’uyu mukinnyi, yabaye nk’uvugira ku mugore wa Usengimana aho uwitwa Ndahayo Sosthene yagize ati “Ndabona umubyeyi yambaye yikwije.”

Uyu myugariro ujya unahamagawa mu ikipe y’Igihugu, yari aherutse gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umwana we bambaye imyenda isa aho yagaragaje ko azahora ashyigikira iriya mfura ye y’umuhungu.

Icyo gihe yari yagize ati “Buri mwana w’umuhungu wese haba hari umuntu umushyigikiye kandi umwizera, uwo ni se ubanza kumwizera.”

Ni amafoto bamwe bagaragaje ko bishimiye umuryango w’uyu myugariro wa Police FC aho uwitwa Maombi yagize ati “Umuryango mwiza muvandimwe.”

Uyu mugabo usanzwe ari myugariro mwiza, yari yavuze ko kuba se w’umwana bidatangwa no kuba ufite uwo ubyara mu maraso ahubwo ko ari ukubyiyumvamo mu byiyumviro.

Icyo gihe yakomeje agira ati “Uri impano ikomeye nagize mu buzima bwanjye.”

Faustin Usengimana yakoze ubukwe mu kwezi k’Ugushyingo 2019 na Umuraza Bayingana Daniella bari bamaze imyaka 10 bakundana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO