Search

FERWAFA yatangaje amazina y’abakandida 2 bazatorwamo uzayobora iri shyirahamwe mu myaka 4 iri imbere

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Abagize akanama gashinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA  bateranye maze bemeza amazina y’abakandida 2 bagomba guhatana mu matora ateganijwe mu minsi iri imbere.

Image result for Brig Gen (Rtd) Jean Damascene Sekamana

Brig Gen (Rtd) Jean Damascene Sekamana umwe mu bakandida bemerewe kwiyamamaza kuyobora FERWAFA

Tariki ya 31 Werurwe uyu mwaka nibwo biteganijwe ko amatora y’ubuyobizi bukuru bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA azaba. Mu bakandida bemewe nkuko batangajwe na FERWAFA ko aribo bazahatanA ni   Brig Gen (Rtd) Jean Damascene Sekamana watanzwe n’ikipe y’Intare na   Rurangirwa Louis watanzwe na La Jeunesse.

Image result for Rurangirwa Louis

Rurangirwa Louis umukandida watanzwe na La Jeunesse nawe ari mu bahabwa amahirwe

Nyuma yuko havuzwe ko   Rurangirwa yabanje kwangirwa gutanga kandidatire , gusa ngo byaje kurangira akanama gashinzwe amatora muri Ferwafa kisubiyeho nawe kamuha amahirwe yo guhatana mu matora .

Ingengabihe y’amatora y’ubuyobozi bwa FERWAFA


Tariki 19 – 23 Gashyantare 2018: Gutanga candidature kw’abifuza kwiyamamaza
Tariki ya 28 Gashyantare 2018: Kwiga dosiye z’abatanze candidature
Tariki ya 9 Werurwe 2018: Gutangaza abemerewe kwiyamamaza
Tariki ya 12 Werurwe 2018: Gutangira kwiyamamaza kw’abakandida
Tariki ya 31 Werurwe 2018: Amatora (Saa 10h kuri Lemigo Hotel)

Ildephonse Dusabimana-ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *