Fiona Mbabazi wari umenyerewe mu makuru y’icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 11 yasezeye.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Fiona Mbabazi ni umwe mubanyamakuru bari bamaze kwamamara cyane mubiganiro by’icyongereza ku kigo cy’igihu cy’itanzamakuru mu Rwanda, RBA yasezeye.

Mbabazi yari azwi cyane mugusoma amakuru y’icyongereza kuri televiziyo y’u Rwanda, aho yari akunze no kuyobora ibiganiro biri mururimi rw’icyongereza bitambuka kuri iyi televiziyo.

Fiona Mbabazi ni umwe mubanyamakuru bari bamaze kwamamara cyane mubiganiro by’icyongereza ku kigo cy’igihu cy’itanzamakuru mu Rwanda, RBA yasezeye.

Fiona Mbabazi abinyujie kurubuga rwe rwa twitter yatangajeko yamaze gusezera ku mirimo yo gutangaza amakuru yakoraga kuri televiziyo Rwanda nyuma y’imyaka 11 akora umwuga w’itangazamakuru.

Yagize ati “Imyaka 11 irashize ndi mu mwuga nkunda cyane ariko igihe kirageze ngo bibe ngombwa ko mfata ikiruhuko ubundi ngerageze ibintu bishya.”

Muri ubu butumwa, yaboneyeho gushimira umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe ndetse n’umwungirije, Uwanyirigira Claudine “Ku bwo kunyizera bakantera ingabo mu bitugu ndetse bakanampa inama ariko igikomeye bakaba barumvise igenda ryanjye.”

Fiona Mbabazi kandi akaba yakoraga ikiganiro Big Q cyatumirwagamo impuguke mu bijyanye n’ubushabitsi zikagira inama abantu.

Akaba yanashimiye inshuti bakoranaga muri RBA ndetse n’abakurikiraga ibiganiro bye kuri Television Rwanda.

Asoza agira ati “RBA hazahora ari mu rugo ariko aka kanya niteguye gutangira urugendo rushya, kwiga ndetse no kureba uko mu zindi nzego byifashe.”

Fiona ntabwo yigeze atangaza ko hari ikindi gitangazamakuru agiye gukorera ahubwo yahamijeko hari ibindi agiyemo bishobora kuba bitandukanye n’akazi yakoraga k’itangazamakuru.

Fiona Mbabazi yize itangazamakuru  muri Kenya, yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Flash Fm mu 2009, akorera Tv10 kuva mu 2012 kugera mu 2015.

Fiona Mbabazi yize itangazamakuru  muri Kenya, yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Flash Fm

Fiona yatangiye gukorera RBA kuva muri Kanama 2015. Afite ubumenyi n’uburambe mu itangazamakuru ry’amashusho n’amajwi. Azwi kandi mu kuyobora ibiganiro, gutegura ibikorwa bitandukanye n’ibindi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO