Gakenke : RIB yafunze abapolisi 2 bafashwe bashinjwa gusambanya abanyeshuri baho bacungaga umutekano w’ibizamini bya Leta, abanyeshuri bigana nibo batabaje polisi isanga bifungiranye.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku bapolisi babiri bakekwaho gusambanya abakobwa bari mu bizamini bya leta bisoza icyiciro rusange, mu Karere ka Gakenke.

Icyaha bakekwaho baba baragikoreye mu Ishuri Ryisumbuye rya Cyabingo (Ecole Secodaire Cyabingo) aho bari bashinzwe umutekano w’ibizamini.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku bapolisi babiri bakekwaho gusambanya abakobwa bari mu bizamini bya leta

Aba bapolisi batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bikingiranye mu cyumba cy’ishuri n’abanyeshuri babiri b’abakobwa bakoreraga ibizamini muri icyo Kigo, mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021.

Umutangabuhamya wari urimo kugenzura ibi bizamini yavuze ko abanyeshuri b’abahungu babonye aba bapolisi binjiza abakobwa mu cyumba cy’ishuri muri iryo joro, bahita baza bashyira ingufuri ku muryango bahamagaza umuyobozi wa Polisi muri uwo Murenge, na we yitabaza uwo ku rwego rw’Akarere bahita bafatwa.

Umuvugizi w’Urweugo rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kandi ko abo bakobwa n’abapolisi bagiye gupimwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyarakozwe.

Ati “RIB irimo gukora iperereza, ibimenyetso byagaragaza ko abana bashobora kuba barasambanyijwe byarakusanyijwe byoherezwa muri laboratwari ku bakekwa kuba barakoze icyaha n’abagikorewe.”

Yongeyeho ko mu gihe hategerejwe ibisubizo bya muganga aba bapolisi uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya ya Gakenke.

Amakuru avuga ko abo bapolisi n’abo bakobwa, buri ruhande ruhakana ko nta gikorwa cyo gusambana cyabayeho. Gusa inzego zibishinzwe mu gushaka kumenya ukuri, zafashe umwanzuro wo gufata ibizamini buri ruhande, abapolisi barapimwa n’abo banyeshuri barapimwa.

Abanyeshuri bakomeje ibizamini mu gihe abapolisi bo bafunzwe hategerejwe kumenya icyo isuzuma rizagaragaza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO