Gakwaya wamamaye nka Nkaka muri filime yakoze ubukwe na Mutesi nyuma yo kubenga umukobwa yari yambitse impeta amwizeza ubukwe(Amafoto)

Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri filime za hano mu Rwanda, yakoze ubukwe n’umukobwa bamaze igihe gito bakundana nyuma yo kureka uwo yari yarambitse impeta amusaba ko yamubera umugore.

Gakwaya yakoze ubukwe yemeranya kubana akaramata na Mutesi Moreen, mubirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 6 Ukuboza 2020.

Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri filime yakoze ubukwe na Mutesi nyuma yo kubenga umukobwa yari yambitse impeta amwizeza ubukwe

Gakwaya na Moreen ntabwo bamaze igihe kinini bizwi ko bakundana dore ko byamenyekanye cyane muri Nzeri 2020 ubwo bashyiraga hanze integuza y’ubukwe bwabo, mugihe uyu mugabo hari undi mukobwa yari yarambitse impeta amwizezako bazabana.

Ubukwe bwa Gakwaya na Mutesi bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye hano mu mujyi wa Kigali, harimo nka Aline Gahongayire, Umukinnyi wa Sinema w’urwenya Bamenya, Mike Karangwa n’abandi.

Kuwa Kane tariki 03 Ukuboza 2020 ni bwo Celestin na Moreen basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabereye muri Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama.

Gusezerana imbere y’Imana bizaba ku wa Gatandatu taliki 12 Ukuboza 2020.

Uyu mugabo w’imyaka 43 agiye gushaka Mutesi Moreen nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere banabyaranye abana babiri.

Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime  bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye muri “Serwakira”, “Rwasa” n’izindi. Agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nka “Warampishe” ya Aline Gahongayire, ‘Nturi Wenyine” ya Israel Mbonyi n’izindi.

Ikintu azwiho cyane muri sinema ni uko akunda gukina agaragara nk’umuntu w’umugome.

   

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE