Search

Gasabo : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umugabo witwa Mutaganira Robert wo mu murenge Rusororo Akagari ka Nyagahinga mu mudugudu wa Gisharara akarere ka Gsabo, yaguze umuhoro mushya mu gitondo cyo kuri uyu wa kane maze ajya mu rugo atemagura umugore we akiva muri ‘douche’ arangije aracika azi ko amwishe.

Uyu mugabo  usanzwe atwara taxi voiture i Kanombe, umugore we agakora ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, yatemye umugore we akiva mu bwogero agikenyeye ‘essuie-mains’ gusa.

Mutaganira ushinjwa gutemagura umugore we ubu ari gushakishwa

Mutaganira ngo umuhoro yatemesheje umugore we ni mushya, biravugwa ko yawuguze mu gitondo. Yatemye umugore we amuca igufa ry’umusaya, amutema ku ijosi, amutema amagufa y’akaboko yombi aracika, amutema no mu rubavu ahunga azi ko yamwishe.

Ku bw’amahirwe umugore yajyanywe kwa muganga agihumeka.

Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru Umuseke, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Alfred Nduwayezu yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe muri iki gitondo kandi bari gushakisha uyu Rutaganira wahise ahunga.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko uyu mugore batemye akaboko ko kacitse neza hagasigara inyama nto (tissues) zifatanye gusa, kandi yakomeretse cyane mu rubavu no mu musaya.

Uyu muturanyi wabo avuga ko uyu ari umuryango ubusanzwe wifashije kandi ngo nta kintu bazi cyagaragarazaga ko umugabo ashobora kugirira nabi umugore we.

Uyu muturanyi wabo ati “Twabonaga basohoka mu modoka nta kibazo,  ntitwari tuzi ibibera mu rugo imbere ko bashobora no gutemana, twatunguwe kandi tubabazwa cyane no kubona ibyabaye.”

Uyu mugabo Mutaganira na Kubwimana umugore we bafitanye abana umunani barimo n’uwiga muri Kaminuza.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.