Gasogi United ya KNC yatsinze Marines, Etincelles ifata umwanya wa mbere

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Kuri uyu wa gatatu hakomezaga imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu mikino yari yitezwe cyane harimo uwa Gasogi United na Marines warangiye abahungu ba KNC bashoboye kubona amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0. Etincelles yatsinze Heroes 3-0 ihita iyobora shampiyona by’agateganyo.

Gasogi United yari yanganyije na Rayon Sports ku munsi wa mbere wa shampiyon, niyo yari yakiriye Marines FC yari yashoboye gutsinda Gicumbi FC ku munsi wa mbere.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo waje kurangirangi Gasogi itsinze igitego 1 ku busa bwa Marines FC. Igitego cya Gasogi cyatsinzwe na Ndekwe Felix ku munota wa 49 ku mupira wahinduwe na Tidiane Koné.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Etincelles FC yayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota atandatu nyuma yo gutsinda Heroes FC ibitego 4-0 birimo bibiri bya Mutebi Rashid wujuje ibitego bine.

AS Muhanga yatsinze Gicumbi 1-0, Kiyovu Sports itsinda Espoir FC igitego 1-0, Musanze FC yaknganyije na Police FC ubusa ku busa naho Sunrise FC na Mukura Victory Sports nazo zinganya ubusa ku busa.

11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United.
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Marines FC.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO