Search

Giliziya Gatolika yahagaritse Padiri wigishaga ijambo ry’Imana ari kurapa

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kenya – Kiliziya Gatolika yahagaritse umupadiri wigishaga ijambo ry’Imana ari kurapa.

Uyu mupadi yigishaga abakristu ayoboye akoresheje umuziki wa Rap, ibi ngo bikaba byamufashaga gutuma abo yigisha bamukurikira bitewe n’uburyo yabikoragamo.

Padiri Paul Ogalo atanga ukarisitiya ku kiliziya ya St. Monica Church, ubu yamaze guhagarikwa

Padiri Paul Ogalo wo muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Monika y’ahitwa Rapogi mu Ntara ya Migori yo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Nairobi, yahagaritswe ku wa 3 Kamena 2018 uyu mwaka ashinjwa imyitwarire mibi, aho bavugako atitwara nk’uwihaye Imana.

Padiri Paul Ogalo w’imyaka 45 yakundwaga n’abantu benshi biganjemo urubyiruko rwakundaga kumukurikirana bitewe nuburyo akoresha umuziki w’injyana ya Rap, avuga ko awukoresha mu gushishikariza urubyiruko kuva mu byaha by’Isi rukagarukira Kirisitu.

Uyu mu padiri uretse kwigisha arapa, yakundaga no kugaragara yisanisha n’abajene bagezweho yaba mu myambarire ndetse no mu migendere.

Uyu mupadiri yigisha arapa

Yahamyaga ko nk’umupadiri ukiri muto, yumva ari inshingano ye kwegera abakiri bato ngo abafashe kuva mu kibi yifashishije ubutumwa anyuza mu mikino njyarugamba, umuziki n’ubusizi.

Ibyo kandi akabikora agamije kwiyegereza urubyiruko cyane cyane urudakunda kujya mu Kiliziya, rwayobotse ibibi kugeza ubwo ngo usanga 80% by’imfungwa ari urubyiruko, kandi rwakabaye rutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Ibyihagarikwa rya Padiri Ogalo byemejwe na Padiri Charles Kochiel, umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya rwa Kisumu, yavuze ko yahagaritswe mu bikorwa byose bya Liturujiya bimuhuza n’abantu.

Yagize ati “Nibyo Kiliziya yamufatiye ibihano by’imyitwarire. Yagaharitswe kuko gukoresha umuziki wa rap mu kwigisha ijambo ry’Imana ntabwo byemewe.”

Avuga ko Padiri Ogalo atabujijwe kwitabira ibikorwa byose bya Kiliziya kuko yahagaritswe ngo abone umwanya wo kwitekerezaho no guhindura uburyo bwe bwo kwigisha.

NIYOMUKIZA Hassan

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.