Search

Gisele wamamaye cyane mu myambaro ishotora abagabo kumbuga nkoranyambaga, agiye gukora ubukwe n’umuyobozi (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Tumukunde Gisele ni umwe mubakobwa babanyaRwandakazi bamamaye cyane kumbuga nkoranyambaga nka Instagram kubera kugaragaza imyambaro abenshi bahamyaga ko ishotora abagabo bitewe n’amafoto akunda kunyuza ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Gisele ni umukobwa wamamaye cyane kumbuga nkoranyambaga kubera imyambarire idasanzwe

Uyu mukobwa kandi yanamaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ba hano mu Rwanda, Gisele agiye gukora ubukwe na Nshimiyimana Emmanuel bita Matic uri mu bayobozi ba rimwe mu matsinda y’abafana akomeye muri Rayon Sports.

Nshimiyimana na Tumukunde bamaze iminsi bashimangira iby’umubano wabo n’urukundo bafitanye akenshi bagakunda kubigaragariza kumbuga nkoranyambaga bakoresha bahamya urwo bakundana.

Uyu musore Nshimiyimana, yahamijeko we na Gisele, bafite ubukwe taliki 28 Nyakanga 2018, akaba yagize ati “Ntabwo uzamenya icyo ushoboye kugeza ubwo ufashe intambwe ya mbere ukagishyira mu bikorwa… Gisele ndakugunda.” akimara kwandika aya magambo yahise ashyiraho itofoto igaragaza gahunda y’ubukwe bwabo.

Tumukunde agiye gukora ubukwe na Nshimiyimana

Mu minsi ishize humvikanye inkuru z’uko aba bombi bagiye kurushinga bamaze igihe babana mu nzu imwe ndetse bikavugwa ko ubukwe bwihutishijwe kubera bitegura kwibaruka imfura.

Matic ugiye kurushinga n’uyu mukobwa asanzwe ari Umunyamabanga wa Gikundiro Forever, itsinda rihatse andi y’abafana ba Rayon Sports anahagararira muri Komite ifata ibyemezo muri iyo kipe.

Tumukunde ugiye kurongorwa asanzwe ari umwe mu bakobwa baca ibintu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram aho yigaruriye umubare munini w’abakurikira ubuzima bwe umunsi ku wundi mu mafoto.

Gisele na Emmanuel biyemeje kurushinga

Uyu mukobwa uri mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, amaze kwigwizaho ibihumbi birenga 50 bamukurikira kuri Instagram umunsi ku wundi, mu butumwa bushyirwa ku mafoto ye higaragaza cyane ubwemeza ko atera abasore benshi kumwiyumvamo.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.