Gisozi : Abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo batangira umugore wari wimuye ibintu byose byo munzu, amaze gufungisha umugabo we avugako yafashe murumuna we kungufu

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo babuza umugore warupakiye ibintu byose bo munzu, avuye aho yabanaga n’umugabo we, umaze iminsi mike afunzwe azira gufata kungufu murumuna w’uyu mugore.

Ibi byabereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi.

Abaturage bari barakaye cyane banze ko umugore yimuka

Mu nkuru dukesha TV1,abarurage bagaragaye barakaye cyane babuza imodoka yari ipakiye ibikoresho byo munzu gutambuka.

Aba baturage bavugako uyu mugore wari wimutse hashize igihe gito umugabo we babanaga afunzwe, ashaka kumwiba kuko adahari.

Bahagaritse imodoka bayibuza gutambuka, bahamyagako uyu mugore ariwe wafungishije umugabo we amushinja gufata kungufu murumuna we babanaga muri uru rugo, mu majwi arihejuru bavugako, umugore yabeshye agamije gutwara imitungo yuyu mugabo, doreko numukobwa bivugwako yafashwe kungufu ngo yaje kubihakana ndetse ibimenyetso bya muganga byaje kugaragaza ko akiri isugi.

Umugore yazanye imodoka apakira ibikoresho byose byo munzu

Iyi nkuru ikomeza ivugako, ubuyobozi bw’umurenge aho aba baturage batuye bumaze kubona uko aba baturage barakaye bwahise butabara maze babuza uyu mugore kwimuka bamusaba ko yasubiza ibintu byose mu nzu agategereza umugabo ariko umugore arabyanga.

Ibintu uyu mugore yari yamaze gupakira, byahise bijyanwa ku kagali kugirango bategereze umugabo igihe azasohokera muri gereza.

Aba baturage bahamyaga ko umugore ashobora kuba yaragambaniye umugabo kugirango amutwarire imitungo none akaba yari ageze kumugambi yateguye ari nayo mpamvu ngo bitambitse.

abaturage bari barakaye cyane

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO