Search

Godfather East Africa: Phil Peter yamaze kuvanwa mu marushanwa ,hasigaye 6 bazahatana mu ijonjora rya nyuma

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Godfather East Africa irushanwa rikomeye hano mu Karere ryatangaje abanyarwanda batandatu bazitabira ijonjora rya nyuma, kuri uru rutonde ntihagaragayeho umunyamakuru DJ-MC Phil Peter umwe mu bahabwaga amahirwe yo kuba yarikuzitwara neza muri iri rushanwa.

kuwa 20 Mutarama, 2018 nibwo hatangajwe urutonde ntakuka rw’abantu 10 bemerewe gukomeza mu ijonjora rya kabiri.Abo: Miss Sandra Teta, Vanessa Uwase, umunyamideli Sissi Ngamije, Gigi, umunyamakuru Phil Peter, Jay Rwanda (wabaye Rudasumbwa wa Afurika) ,Shiny, Carol Duran, Steven Rurangirwa na Sdney.

Ubwo hatorwaga abagera ku icumi banashiriwe ho ubiryo bwo gukomeza kubatora hifashishijwe interineti muri abo 10 niho haje kuba hasigara abagera kuri 6 aribo: Sandra Teta, Jay Rwanda, Sissi Ngamije, Vanessa Uwase, Shiny na Gigi.ndetse nabo biteganyijwe ko bazatoranywamo bane(4) kuva ku wa 17 Gashyantare kugeza ku wa 03 Werurwe,2018 bazitabira irushanwa rizarangira ku wa 01 Mata,2018.

Abanyarwanda batandatu bazatoranywamo 4 bazitabira iri rushanwa

Iri rushanwa rya GodFather East Africa rihurije hamwe ibyamamare n’abandi bantu baturutse mu bihugu bine by’Afurika y’Uburasirazuba ari byo: u Rwanda, Uganda, tanzaniya na Kenya bose bakazaba ari 16 baba mu nzu imwe ndetse ubuzima bwabo bwa buri munsi bukazajya bucishwa kuri Televiziyo zikomeye.

Biteganyijwe ko umunyamahirwe uzabasha kwegukana iri rushanwa azahabwa amafaranga angana na miliyoni 20 z’amanyarwanda.

 

Richard [email protected]

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.