Search

Golden Squad barasimbura benshi bari gutaha bavanamo akabo/ Iyumvire iyi ndrimbo nshya bise “Taha.”

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’indirimbo zabo zakunzwe nka Takaramo ,Tambaza , itsinda Golden Squad bashyize hanze indirimbo yabo nshya nayo bise Taha. Iri tsinda riri kuzamukana imbaraga muri muzika aho rishobora no gusimbura andi matsinda yari akomeye ariko ari kugenda avanamo akarenge buhoro buhoro , kubufatanye na producer wabo Hirwa Lazer Beat ukorera muri Studio ya Umoja Record ;’ Golden Squad‘ irahindura byinshi muri muzika nk’uko munabyiyumvira mu magambo ari mu ndirimbo yabo “Taha“.

Taha-by-Golden-Squad

Download it Here
Kanda Hano ubike iyi ndirimbo muri mashine cg Telephone yawe

 

Golden Squad n’itsinda rigizwe n’abasore 3 aribo Extra Bin El Slim w’imyaka 24 y’amavuko gusa , uyu musore akaba yaratangiye muzika kuva mumwaka wa 2010 akirangiza amashuri ye yisumbuye. Uyu muraperi w’impano idasanzwe Extra yigeze kujya guhatana mumarushanwa ya Hip Hop batle yari yiswe Champ Wa Mic aza kuyegukana ndetse anitabira andi marushanwa yari yiswe Abbey Super Star naho aza guhemberwa umwanya wa 3. Muri 2016 nibwo yaje ari uwa 3 muri iri tsinda.

Uhereye Ibumoso ni Extra , Produce Lazer Beat ndetse na Samix.

Nyirimanzi Victor , amazina y’ubuhanzi akaba VIQ , uyu n’undi muhanzi ugize itsinda Golden Squad, yavutse 1990 akaba yarangije amashuri ye muri kaminuza yigenga ya Kigali (ulk) umwaka ushize gusa nawe hip hop ayifite mu maraso nta gushidikanya.

Vackson na VIQ Golen Squad

Amaze igihe muri muzika , yahurije hamwe ibitekerezo na bagenzi be basanga bishyize hamwe bagera kuri byinshi bagira bati ‘ kuvuna inkoni imwe biroroha ariko kuvuna eshatu bigakomera cyane, akaba azwi nka Samix.

Extra na Samix uhereye ibumoso.

Producer Lazer Beat ukorera indirimbo itsinda rya Golden Squad muri Studio abarizwamo yavuzeko nyuma y’uko bakoze indirimbo Takaramu bagahita bayikorera n’amashusho ari nako iyi Taha nayo itari butinde kugera kubantu kandi noneho irimo akarusho ; Doreko ari abasore bahora batera imbere mubikorwa byabo bya buri munsi ati: “Iri tsinda turi gukorana naryo kuko nabahanzi bahagaze neza kandi bari talented (bafite impano), bakora injyana ya hip hop neza, ni group nshyashya ije guhindura byinshi mu muziki nyarwanda kandi niteguye ko muzabakira kubera ibikorwa muzaba muri kubona by’indashyikirwa.”

Vackson , Lazer Beat na Viq uturutse ibumoso.

Emmy Son Bakunda

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *