Goma : Abasirikari 2 barimo ufite ipeti rya majoro na kapiteni bagaragaye mu mashusho barwana muburyo bwasekeje benshi, bakatiwe gufungwa burundu(REBA VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Hashize iminsi hazenguruka ku mbuga nkoranyambaga videwo y’abasirikare babiri bakuru bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye amakimbirane bituma barwana mu ruhame, bikaba byabaviriyemo gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwa gisirikare.

Abo basirikare ni Maj Rimeze Kangongo Bisimwa na Cap Mukando Muzito Paulin, barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma ku ya 3 Kanama, Urukiko rwa gisirikare rwo muri Nord Kivu, rukaba rwarabakatiye icyo gihano ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

Hashize iminsi hazenguruka ku mbuga nkoranyambaga videwo y’abasirikare babiri bakuru bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye amakimbirane bituma barwana mu ruhame

Abo basirikare bombi bashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no gutukana mu ruhame, cyane ko muri iyo video byagaragaye bakubitana ingumi ndetse Major Rimeze yagaragaye akubitwa hasi akongera agahaguruka bagakomeza kurwana, ari na ko batukana mu Ringala no mu Gifaransa.

Iyo video yerekanye kandi bagenzi babo bagerageza kubakiza ariko baranga bakomeza kurwana, kuko imirwano yamaze umwanya utari muto.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru RFI, umwunganizi w’abaregwa, Me Ruffin Lukoo, nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko, yavuze ko igihano gihawe abo basirikare gikabije akurikije icyaha bakoze cyo kurwana gusa, ahita avuga ko bagiye kujurira mu Rukiko rw’ikirenga rwa gisirikare rwa Kinshasa.

REBA VIDEO UBWO BATERANAGA AMAKOFE

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO