Goverinoma y’u Burundi imaze gutangaza ko Perezida Petero Nkurunziza yapfuye azize guhagarara k’umutima aho yari arwariye mu bitaro bya Karusi.
Perezida Nkurunziza w’imyaka 55, yajyanywe mu bitaro bya Karusi kuwa gatandatu nimugoroba nyuma y’uko yari yagaragaye uwo munsi kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe i Buye mu ntara ya Ngozi ari kureba imikino.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook