Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Ukuboza 2019 abahanzi, amakorali, amatsinda abyinira Imana, n’abandi bo mu gisata cya Gospel, bahuriye mu Ubumwe Grande Hotel ahatangirwaga bimwe mu bihembo bitari byaratanzwe muri 2018, ndetse hanatangizwa ku mugaragaro Groove Awards Rwanda 2019 kumugaragaro
Abahagarariye Groove Awards Rwanda 2019 bavuze ko igarutse mu ishusho nshya ndetse bagiye gukomeza guteza imbere, abatanga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana babinyujije mu myidagaduro

Irushanwa ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Better together’ yakuwe muri Zaburi 133:1, rizanye udushya n’impinduka dore ko harimo ibyiciro bishya bitari bisanzwemo ndetse hakaba haranahinduwemo ibintu binyuranye. Ibi byakozwe mu rwego rwo kuzana udushya muri iri rushanwa no kwagura igisata cy’Iyobokamana mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Evans Mwenda Umuyobozi wa Groove Awards mu Rwanda.
Urutonde rw’abazahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2019 (Groove Nomination), ruzatangazwa hafi mu mpera z’uku kwezi, hanyuma abatsinze bazatangazwe mu matariki abanza y’ukwezi kwa Mutarama umwaka wa 2020. Abategura iri rushanwa bavuga ko bahuye n’ibibazo biri tekinike byatumye iri rushanwa ritabera ku gihe nk’uko byari bisanzwe yaba mu Rwanda no muri Kenya.

Groove Awards ni ryo rushanwa rikomeye mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba mu gisata cy’Iyobokamana. Ryamuritse impano nshya mu muziki wa Gospel rinahesha benshi igikundiro mu muziki bakora. Ibi hari benshi muri Kenya babiguhamo ubuhamya ndetse na hano mu Rwanda barahari. ‘Red Carpet’ yaryo yanyuzweho/inyurwaho n’ab’amazina akomeye yaba abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abanyamakuru, abayobozi b’ibinyamakuru, abahanzi, amakorali n’abandi.
Iri rushanwa rya Groove Awards ryubatse izina rikomeye mu karere ahanini ribicyesha ‘Production’ iri ku rwego rwo hejuru itangwa na Mosound. Biteganyijwe ko irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2019 rizaba ari ryiza cyane bitewe n’impinduka ndetse n’udushya rizanye.
Twabibutsa ko muri Groove Awards Rwanda 2018, umuhanzi w’umwaka yabaye Bosco Nshuti mu gihe umuhanzikazi w’umwaka yabaye Aline Gahongayire,urubuga rw’itangazamakuru rwahize izindi ruba



Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook