Gucci Mane n’umugore we, Keyshia Ka’oir, bari mubyishimo bidasanzwe kubwo kwibaruka umwana w’umuhungu, umugabo yahaye impano y’akayabo ka miliyoni y’amadorali, arenga miliyali mu mafaranga y’u Rwanda.
Uyu mugore nawe yaherugaka guha umugabo impano y’amafaranga arenga miliyoni 2,5 z’amadorali amushimirako amufata neza muburiri.

Amakuru yuko bibarutse yatangajwe n’uyu muraperi wo muri Atlanta, ahamyako yibarutse umuhungu kandi umwana na nyina bameze neza.
Icyatunguye abenshi mubakunzi b’iyi couple ni akayabo k’amafaranga uyu mugabo yahaye umugore nk’impano yuko yamubyariye umuhungu.

Uyu mugore yatangaje ko umugabo we yamuhaye impano kubera ko yibarutse neza
Yagize ati“Umugabo wanjye yampaye $ 1M anshimira ko nabyaye neza”.

Aba bombi guhana impano y’amafaranga menshi ni ibintu bisanzwe kuribo, umwaka ushize uyu mugore nawe yari yashimiye Gucci, avugako ari umugabo mwiza muburi maze nawe amuha impano ya miliyoni 2.5 z’amadolari ku munsi wa Noheli.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook