Search

Gukunda Messi na Argentine bigiye gutuma Rutamu Elie Joe asezera akazi burundu

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Rutamu Elie Joe umwe mu banyamakuru bubatse izina mu Rwanda mu gisata cy’amakuru ya Sports ashobora gusezera muri uyu mwuga burundu nyuma y’imikino y’igikombe cy’Isi, kubera urukundo akunda Lionel Messi n’ikipe ya Argentine.

Urukundo Rutamu akunda Messi rugiye gutuma asezera akazi burundu.

Benshi mu bakunda kwumva Rutamu Elie Joe yogeza cyangwa avuga amakuru ya shampiyona zitandukanye z’i Burayi bashobora kutazongera kumva ijwi rye ukundi ari umunyamakuru  mu gihe Lionel Messi n’ikipe ye y’Argentine baba bategukanye igikombe cy’Isi cya 2018 kiri kubera mu Burusiya.

Ibi byatangajwe n’uyu munyamakuru ku giti cye ubwo yari mu kiganiro kuri radio1 asanzwe akorera mbere gato yuko igikombe cy’Isi gitangira.

Rutamu mu magambo ye yagize ati “Messi nadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ndasezera mu itangazamakuru. Reka mbikosore kugira ngo abantu babyumve neza, Messi na Argentine nibadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ndasezera mu itangazamakuru.”

Ibi byavuzwe na Rutamu bishobora kuba bigiye kuba impamo koko agasezera mu kazi kitangazamakuru kuko kugeza ubu muri iyi mikino ikipe ya Argentine ntiyorohewe doreko ishobora no gusezererwa itarenze amatsinda.

Umukino wa mbere Argentine yawunganyije na Iceland igitego kimwe kuri kimwe naho uwa kabiri wabaye kuri uyu wa Kane yanyagiwe na Croatia ibitego bitatu ku busa.

UMVA HANO IBYO RUTAMU AMAZE GUTANGAZA

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.