Search

Gukundana n’umuntu agahita akureka bishobora kuba byaratewe n’izi mpamvu

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Muri iki gihe usanga benshi bibaza impamvu urukundo rwabo rutamara igihe. Abakobwa usanga akenshi bemeza ko ubwo buhemu bwo guhararukwa vuba bwaba bugaragara cyane ku bahungu ugereranije n’uko ari abakobwa bagira uruhare mu guhararukwana mu rukundo ariko burya impamvu ingana ururo.

Ibyo akora nta gaciro ubiha

Iyo umuntu agukunda hari byinshi agukorera. Amagambo akubwira ndetse n’ibikorwa agukorera hari ubwo ubibona akabona we ntagaciro ubiha. Iki rero kiri mu bintu byatuma ugukunda ahita yikuriramo ake karenge kuko aba yibona nkaho agukunda wowe utitaye kubye.

Ntumenya ko uwaguhaye aba ategereje ko nawe umuha

Kuba we agukunda, akavunika kubera wowe agiriye urukundo rwanyu maze wowe ntugire na kimwe witaho ahubwo ugasanga icyo wishakira ariko we yahora agira icyo agukurera wowe ntacyo ukora. Burya mu rukundo ni ingenzi cyane kuzirikana ko uwaguhaye ategereje ko nawe umuha. Ese wamuha iki? wamuha icyo ubona akeneye ariko ukirinda kwizirikira cyane kumva ko icyo wamuha akanyurwa ari igitsina.

Ntuha agaciro ibyo agukorera

Ni ingenzi guha agaciro ibyo ugukunda agukorera. Gukara cyane no kudahumeka kubera ibyo ugukunda agukorera si ngombwa gusa niba ibyo agukorera ubifata nk’imikino biramubabaza cyane ndetse bikaba byanatuma akureka burundu akakuvaho. Guseka no gukina ni ingenzi mu rukundo gusa niba ugukunda icyo agukorera ugifata nk’umukino azageraho yumve ko nubwo agukunda akwihebera wowe ubifata nkaho ari ikinamico muba mwikinira azahita akureka kuko ari nk’aho uba ukinisha ubuzima bwe.

Ntuzi kuryoshya

Kuryoshya ni ingenzi mu rukundo. Niba umuntu agukunze ukamubera nka kibihira aho agusanga iminaniro afite ikiyongera aho kugabanuka,ukamutera stress aho kuyimuvura azakuvaho yigendere.

Nta muntu numwe ukunda umuvuna, yewe ntanushyigikira umugora habe na gato. Kuryoshya ntago iteka biba bifitanye isano no gukora imibonano mpuzabitsina dore ko kuryoshya birushaho kuryoha iyo imibonano mpuzabitsina idakozwe ku batari bashakana.

Ntujya usetsa cyangwa ngo usekere uwo ukunda

Burya ngo guseka byongera iminsi yo kubaho. Yego koko si iminsi yo kubaho gusa ahubwo binanongera iminsi urukundo rwamara ruryoshye. Biragoye gukundana igihe kirekire wowe n’uwawe mudaseka mbese mwicarana mukamera nk’abantu b’abarakare.

Uhora umwereka ko utamwizera

Burya niyo umuntu yaza agukunda utamwizera, wihita ubimwereka cyangwa ngo akantu kose akubwiye uhiteubimubwira cyangwa ubyuririraho. Ibyo usibye no kumwereka ko utamukeneye binanamwerka rwose ko urukundo rwawe nawe rutazamara kabiri.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.