Gusohora indirimbo ikabonekera igihe ntibikiri ikibazo kuko The Beam Beat yabaye igisubizo.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma yuko benshi mu bahanzi bagiye batangaza ko babangamirwa nukuntu bakora indirimbo ntibazibonere igihe ibyo bapangaga bigapfa ndetse rimwe na rimwe bakanisanga babuze ibihangano byabo bikabaviramo kudindira kw’impano zabo, ibyo The Beam Beat Entertainment yaje ibicyemura byose.

The Beam Beat Entertainment ni studio itunganya muzika ku rwego rwo hejuru mu Rwanda.Iyi nzu itunganya muzika mu majwi no mu mashusho (audio & video) ihagarariwe n’umushoramari akaba na producer (utunganya muzika) witwa Hirwa Patrick kuri ubu umaze kumenyekana ku mazina ya Laser Beat ndetse kugeza ubu iyi studio ikaba iri kubarizwa mo abahanzi batandukanye nabo bamaze kugera ku rwego rushimishije.

Laser Beat

Mu kiganiro yagiranye ni ibyamamare.com Laser Beat Yagize ati “The beam Beat record studio ikorera mu mujyi wa Kigali, yatangiye gukora kuva 2019, ni studio ifite abahanzi bashya nka Big Zed na Rich One, bakaba bafite indirimbo nshya ifite n’amashusho yitwa Uruziga.”

The Beam Beat Entertainment ibarizwamo ikiciro cya studio y’amajwi ariyo The Beam Beat Record ndetse na The Beam Image ikora amashusho mu buryo bwo guha ibikorwa byiza abahanzi.

Mu gukomeza kuganira n’uyu mugabo Producer Laser Beat , yakomeje avugako umwihariko ari uko ikigenderewe cyane kuri we ubu atari amafaranga cyane kuko uko uje wifite muvugana ukabona serivisi nziza kandi kugihe , dore ko ubu muri iyi minsi amaze gukora indirimbo 5 zasohotse muri iyi minsi harimo izabo bahanzi Big Zed na Rich One ndetse n’izindi nk’iya Green P, iya Amag the Black ft Mico The Best yitwa Ishuri ry’Ubuzima, my way By Visha Keiz, Mama Rasta By Ik na Major Gi iyitwa Arababa zose zifite n’amashusho.

Rich One

The Beam Beat Entertainment ikaba ikangurira abahanzi haba Ibyamamare ndetse n’abandi bafite impano kubagana kuko mubyo bakora hazamo no kubyamamaze bikagera kure.

Umuhanzi Big Zed

Reba Indirimbo Uruziga ya Big Zed

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO